Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba ku wa gatandatu, umwanya wa gatatu wo wakuweho
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bwumvikane n’umuterankunga ‘Imbuto Foundation’ ndetse n’amakipe arebwa n’igikombe cy’Amahoro, bafashe icyemezo cy’uko umukino wa nyuma uzakinwa ku wa gatandatu tariki 06/07/2013, naho umwanya wa gatatu uvanwaho burundu.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wagombaga gukinwa tariki 04/07/2013 warimuwe bitewe n’uko APR FC yagombaga kuzahatanira umwanya wa gatatu yakomeje kubura indege iyivana muri Soudan aho yari yagiye mu gikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’.
Nubwo uwo mukino wari washyizwe tariki 06/07/2013, iyo tariki yari itaremezwa neza kuko hari hakiri impungenge z’uko kuri iyo tariki APR FC izaba itaragera mu Rwanda kubera ikibazo cy’indege.
Nyuma yo kubona ko indege yihariye yazana APR FC ngo yitabire umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu itabashije kuboneka, FERWAFA ibyumvikanyeho n’umuterankunga ndetse n’amakipe, ryafashe icyemezo cy’uko umukino w’umwanya wa gatatu ukurwaho, hakazakinwa umukino wa nyuma gusa kuri uyu wa gatandatu tariki 06/07/2013.
Kuba amakipe yagombaga guhatanira umwanya wa gatatu yari ateganyirijwe ibihembo, abayobozi ba APR FC na Bugesera FC basabwe ko amamafaranga yagombaga kuzahabwa, azashyirwa hamwe hanyuma ayo makipe akayagabana ku buryo bungana.
Ubusanzwe ikipe yagombaga kwegukana umwanya wa gatatu yari kuzahabwa miliyoni 3, 5, naho iya kane igahabwa miliyoni 1,5, bivuze ko nibayashyira hamwe amakipe yombi akayabagana, buri kipe izatwara miliyoni 2.5.
Umukino wa nyuma uzahuza AS Muhanga na AS Kigali kuri Stade Amahoro kuva saa cyanda zuzuye, uzabanzirizwa n’ibirori by’abahanzi nyarwanda bazasusurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Bamwe mu bahanze bamaze kwemera ko bazitabira ibiroro bizaba mbere y’uwo mukino harimo Jules Sentore, Jay Polly, Mani Martin, Bruce Melody na AmaG The Black.
Nk’uko byifujwe na Imbuto Foundation yateye inkunga iryo rushanwa mu rwego rwo kurwanya malariya, Abanyarwanda basabwa kurara buri joro mu nzitiramubu iteye umuti, kwinjira muri uwo mukino bizaba ari ubuntu ku gice kidatwikiriye ari nacyo kinini kigize stade Amahoro.
Ikipe izatwara igikombe hagati ya AS Kigali na AS Muhanga, izahabwa Miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda ikazahita inabona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu gikome gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), naho izaba iya kabiri ikazahabwa miliyoni 5.
APR FC niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 ku mukino wanyuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|