Hafi ibihumbi 100 by’abaturage binjijwe muri SACCO mu ntara y’Amajyepfo

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, aratangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013, abaturage b’iyi ntara bagera hafi ku bihumbi 100 binjijwe mu mirenge sacco nk’abanyamurwango bayo.

Munyantwali avuga ko ibi biri gukorwa mu rwego rwo guteza imbere ishoramari, akaba ari muri urwo rwego bari guteza imbere cyane imirenge sacco kuko ziganwa kandi zikoroherwa cyane n’abaturage by’umwihariko badafite ubushobozi bwinshi.

Umuturaga winjiye mu murenge sacco ashobora kuwukoresha nk’ikigo cy’imari iciriritse gishobora kumubikira amafanga ndetse bakaba banamuha inguzanyo ariko icyiza cyayo ngo ni uko umukiliya ashobora no kuba umunyamuryango kandi ku buryo butagoranye; aha inyungu SACCO zibona zikaba zinagera ku banyamuryango bayo kuko aribo bashoramari.

Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo, Alphonse Munyantwali.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yagize ati: “mu murenge sacco twinjije abanyamuryango bashya basaga ibihumbi 98, murumva ni Abanyarwanda hafi ibihumbi 100 ni Abanyarwanda ahanini batari bafite amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari”.

Akomeza avuga ko inguzanyo zatanzwe muri sacco zishyuwe ku kigereranyo cya 96% bivuga ngo inguzanyo zifite ibibazo zabaye 4% gusa bikaba rero bijyanye n’ibigo by’imari byifashe neza kuko ntibiba bigomba kujya munsi ya 95%.

Ikindi Munyantwali avuga gikwiye kwishimirwa ngo ni uko imirenge sacco yose ubu ifite aho ikorera. Ibi bikaba byari byaragezweho umwaka ushize n’akarere ka Kamonyi.

Ishoramari mu turere rifasha uturere kwinjiza umutungo ubwatwo. Uturere twose tukaba twariyinjirije miliyari eshatu na miliyoni 800 zisaga mu buryo uturere twiyinjiriza mu misoro n’amahoro.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka