Gakenke: Barashimirwa uruhare bagize mu ifatwa ry’abakekwaho kwica umusore
Mu minsi mike ishize, mu Murenge wa Mataba ho mu Kagali ka Gikombe hishwe umusore w’imyaka 21 aciwe umutwe. Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bafashe abantu 9 bose bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Kuri uyu wa kane, tariki 04/07/2013, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yasuye abaturage bo mu Kagali ka Gikombe abashimira uruhare bagize, batanga amakuru yatumye batabwa muri yombi.

Yagize ati: “Ndashimira abaturage ba hano rwose biragaragara ko mwibohoye kandi muzi agaciro ko kwibohoza …. uretse umwe mwahise mufata uwo munsi ariko n’abandi bose ko ari icyenda barafashwe.
Rwose nabibashimira nk’umuyobozi w’akarere kuko ari cyo cyari cyanzanye kugira ngo mbashimire uburyo mubungabunze umutekano. Icyo mwakishimira nubwo twahuye n’ibibazo.”
Yongeraho ko icyo gikorwa bakoze kigaragaza ko imyumvire yabo yahindutse ku buryo bugaragara bitandukanye no mu gihe cy’intambara y’Abacengezi yayogoje uwo murenge by’umwihariko. Avuga ko icyasha bari bafite kibavuyeho.

Ntibansekeye Wellars yishwe mu ijoro ryo kuwa 24/06/2013 mu Kagali ka Gikombe, Umurenge wa Mataba. Bikekwa ko bamuhoye amafaranga yari afite agera ku bihumbi 160 n’ibikoresho byo muri saro yakoreshaga bashaka kumwambura. Abantu icyenda bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri, aho bategereje kuburana.
Ubuyobozi bw’akarere buri gusaba ko imanza zabo zazabera ahakorewe icyo cyaha kugira ngo abaturage bazikurikirane.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|