Abasora basabwa gukora ubucuruzi bw’umwuga

Ba Rwiyemezamirimo banditse muri TVA barasabwa gukora by’umwuga kugira ngo igihe bakorana n’ababaha serivisi bajye bashishoza bamenye ko banditse mu buyobozi bw’imisoro bityo biborohere kwishyurwa TVA batanze kuri servisi bahawe.

Ibi babisabwe mu nama yabereye yiswe Tax issues Forum, yahuje ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’Amahoro n’Urugaga rw’abikorera hagamijwe gucocera hamwe ibibazo bigaragara mu bucuruzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/07/2013.

Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority mu biganiro n'abacuruzi batandukanye.
Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority mu biganiro n’abacuruzi batandukanye.

Abanyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera baganiraga n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, bagiye bagaragaza bimwe mu bibazo bakunze guhura nabyo. Nk’abo mu gice cy’ubwubatsi bagaragaje ko bafite ikibazo cyo gukorana n’ababaha serivisi ariko batanditse bikabagora mu gihe cyo gusora cyangwa se cyo gusubizwa TVA.

Kuri iki kibazo Gerard Mukubu, umuyobozi wungirije mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yatangaje ko ba rwiyemezamirimo bakwiye kuva ku muco wo guhabwa serivisi mu buryo bw’akajagari bagakorana n’abantu banditse bazwi.

Abacuruzi basobanuriwe bimwe mu bijyanye n'uburyo bazajya batanga umusoro wa TVA ariko nabo bagaragaza impungenge bafite.
Abacuruzi basobanuriwe bimwe mu bijyanye n’uburyo bazajya batanga umusoro wa TVA ariko nabo bagaragaza impungenge bafite.

Yagize ati: “Rwiyemezamirimo wese ugiye gukorana n’amakoperative agomba kumenya niba banditse. Na za nzego z’uturere cyangwa amakoperative bagomba kubaha ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo gucukura amabuye cyangwa amabuye y’agaciro cyangwa se umucanga ari uko banditse.

Ibyo tuzakomeza kubigarukaho ku buryo ibyo izo nzego zitagomba gukora ari uguha umuntu gukorera inyungu kandi nta kintu na kimwe ari bwinjirize leta. Ibyo tubifatanye nk’abenegihugu tugishakira gutera imbere mu buryo bwihuse.”

Itegeko rigena umusoro ku nyungu (TVA) rigena rwiyemezamirimo ugeza kuri miliyoni 20 z’igicuruzo ku mwaka ko aba agomba kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro.

Iyo umucuruzi cyangwa se rwiyemezamirimo aranguye ibicuruzwa umusoro wa TVA yabitanzeho arawusubizwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amahoro (RRA). Ariko nawe asabwa ko umusoro yakiriye aba agomba kuwushyikiriza ubuyobozi bw’imisoro nk’uko itegeko ribiteganya.

Muri ibyo biganiro hagaragajwe ko hakiri ikibazo cy’abasaba kwishyurwa TVA batanze ariko iki gikorwa kigatinda.

Ku ruhande rwa RRA, Aimable, Kayigi Komiseri wugirije ushinzwe abasora banini avuga ko nta na rimwe batinza iyishyurwa rya TVA yatanzwe.

Yavuze ko abacuruzi barangura ngo ahubwo ahanini ari bo ubwabo bitinza iyo batinza igikorwa cy’igenzura cyangwa se abishakira indonke zisumbuye, bagakoresha inyemezabuguzi z’impimbano bibwira ko RRA badashishoza mbere yo gusubiza TVA.

Ati: “Icyo twabasaba (abashaka gusubiza TVA) ni uko baba bafite ibyangombwa byose bisabwa: Kuba baraguriye abanditse muri TVA bafite izo nyemezabuguzi, kudatinza igenzura. Nizera ko muri ubwo bufatanye abakeneye gusubizwa TVA bayibona mu gihe gito ntabwo itinda.”

Komiseri Mukuru Ben Kagarama yahaye icyizere abagize inganda ziciriritse zisya ibigori ko ikibazo bafite ku busonerwe bwa TVA kigiye kubonerwa umuti mu maguru mashya, ugira ngo babashe guhangana ku isoko n’inganda bakora umurimo umwe bari barahawe ubusonerwe.

Tax issues Forum ni umwanya abatanga imisoro bahuriramo n’abafite mu nshingano zabo kwakira iyo misoro kugira ngo bungurane ibitekerezo no kunoza imikoranire, bagamije gusenyera umugozi umwe wo kwihutisha iterambere ry’igihugu, ubucuruzi bugakorwa mu buryo bw’umwuga kandi hagatangwa neza imisoro.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka