Abatungwa agatoki ni abubatse urwibutso rw’icyitegererezo rw’akarere ka Rusizi ruri mu murenge wa Nkungu ahitwa i Nyarushishi, uru rwibutso ngo rwatwaye amafaranga menshi ariko ngo rwubatswe nabi abaturage bakaba bibaza niba ari amikoro yabuze kugirango rwubakwe neza.

Ibi kandi byagarutsweho n’umuyobozi wa jyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Sephorien, ubwo yasabaga abayobozi kwihutira gukosora uru rwibutso byaba ngombwa rugasenywa. Aha kandi uyu muyobozi yagarutse ku mazu ari kubakwa arimo amacumbi azajya yakirirwamo abashyitsi batandukanye ariko nayo ngo barwiyemezamirimo basize batayakinze barigendera.
Ibi byose rero ngo biradindiza iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange, akaba ari muri urwo rwego umuyobozi wa jyanama y’aka karere yasabye abayobozi bose gushakira umuti iki kibazo.
Ikindi uyu muyobozi yagarutseho ngo nuko ibi bintu bishobora kuba hari ikibyihishe inyuma aho yasabye ko aba barwiyemezamirimo bakurikirangwa bibaye ngombwa kuko ngo bahemikiye benshi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|