Rwanda na Mali mu mukino ufungura amarushanwa mu mikino nyafurika
Ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball,iraza gutangira amarushanwa y’imikino nyafurika (All african games) ihura n’ikipe y’igihugu ya Mali ku i saa tatu za nijoro zo mu Rwanda
Muri Tombola yaraye ibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu i Bamako muri Mali ari naho irushanwa rizabera,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje kwisanga mu itsinda rya mbere ndetse ikaza no gukina umukino ufungura amarushanwa ikina na Mali yakiriye aya marushanwa.

Uko Amakipe yashyizwe mu matsinda
Group A
Mali, Egypt, Guinee equatoriale, Nigeria, Rwanda, Algeria
Group B
Angola, Tunisia, Centre Africa, Morocco, Southern Africa, Ethiopia
Abo bakinnyi 12 bahagarariye u Rwanda: Gasana Sano, Niyonshuti Samuel, Kazeneza Emile Galois,Nshizirungu Patrick Rubaduka Kenny,Ntigurirwa Gabriel,Bagire Davis, Hirwa David, Nkusi Arnaud, Enock Kisa,Ntihemuka Jess,Mucyo Gavin


Iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike yo kwitabira aya marushanwa nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu (zone 5) itsinze Ethiopia mu mikino yabahuje. Usibye aba bahungu kandi n’ikipe y’abakobwa batarengeje 16 yari iherutse mu marushanwa nk’aya aho yasoje iri ku mwanya wa nyuma.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|