Akoresheje isaha imwe,iminota 43 namasegonda 41,Nsengimana Jean Bosco ukinira Benediction Club niwe wegukanye irushanwa ryiswe Northern Circuit ryavaga i Rubavu ryerekeza i Musanze ku ntera y’ibirometero 65 na metero 400.



Uyu musore usanzwe abarizwa no mu ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare,yaje gusiga abo bari bahanganye ubwo bari bageze mu karere ka Nyabihu,maze aza kwanikira bagenzi be mpaka bageze i Musanze,aho yasize uwamukurikiye iminota ibiri n’amasegonda 10.



Abakinnyi 10 ba mbere
Jean Bosco Nsengimana 1h 43’ 41’’
Patrick Byukusenge 1h 45’51’’
Joseph Aleluya 1h 47’ 18’’
Camera Hakuzimana 1h 47’ 19’’
Hadi Janvier 1h 47’ 50’’
Bonaventure Uwizeyimana 1h 47’ 50’’
Aime Mpenzi 1h 49’ 37’’
Joseph Biziyaremye 1h 49’ 38’’
Jean Claude Uwizeye 1h 49’ 38’’
Hassan Rukundo 1h 49’ 38’’

Mbere yo kuva mu mujyi wa Rubavu abasiganwa abanje kuwuzeguruka,aho bahereye kuri Petite Barrière, bakomeza ku musigiti, baca ku bitaro, bamanuka ku karere berekeza kuri Stipp Hotel, bongera gukata berekeza kuri Serena, bataragera kuri Serena bafata umuhanda werekeza mu mujyi wa musanze ari naho basoreje.


Iri siganwa rikaba ryari irya gatandatu mu masiganwa agize "Rwanda cycling cup 2015",aho muri uku kwezi kwa kanama taliki ya 22,hategerejwe irindi siganwa rizava mu karere ka Muhanga ryerekeza mu karere ka Karongi
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|