Amagare yagarutse: Rubavu-Nyabihu-Musanze nibo batahiwe
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01 Kanama 2015,abatuye mu turere twa Rubavu,Nyabihu na Musanze baraza kuba bihera ijisho isiganwa ry’amagare rizava Rubavu rigasorezwa Musanze,aho rizaba ari rimwe mu masiganwa ngarukakwezi agize Rwanda Cycling cup 2015.
Isiganwa ryiswe Northern Circuit,riraza guhagurukira mu mujyi wa Rubavu,aho amakipe yose agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda aza kuba ahatana ku ntera ireshya na kilometero 65 na metero 400 (65.4km).

Ayo makipe arimo Benediction Club ya Rubavu,Amis Sportifs y’i Rwamagana,Cine Elmay y’i Nyamirambo, Huye Cycling Club for All yo mu karere ka Huye, Fly y’i Gasabo na Kiramuruzi Cycling Club,mu isiganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda rifatanyije na Skol ndetse na Cogebanque.

Mbere yo kuva mu mujyi wa Rubavu bazabanza bawuzenguruke,aho bazahera kuri Petite Barrière, bakomeze ku musigiti, bace ku bitaro, bamanuke ku karere berekeze kuri Stipp Hotel, bakate berekeza kuri Serena bataragera kuri Serena bafate umuhanda werekeza mu mujyi wa musanze.
Isiganwa riherutse ryitiriwe umuco ‘ Race for Culture’ ryegukanwe n’umukinnyi Hadi Janvier wa Benediction Club,Uyu mukinnyi akaba amaze kwegukana amarushanwa abiri muri Rwanda Cycling Cup 2015,aho yegukanye n’isiganwa ryo kwibuka ‘ Race to Remember’.


Northern Circuit ni isiganwa rya gatanu mu marushanwa agize Rwanda Cycling Cup 2015, amarushanwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda rifatanyije na Skol ndetse na Cogebanque,mu rwego rwo kongerera abakinnyi amarushanwa ndetse no gususurutsa abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda; haklazajya habaho byibuze isiganwa rimwe mu kwezi.

Nyuma y’amarushanwa yose ya Rwanda Cycling Cup (Tour du Rwanda ntibarizwa muri aya marushanwa) hazahembwa umukinnyi wa mbere mu Rwanda muri 2015 hagendewe ku manota atangwa muri buri siganwa.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nice for cogebank