Iyo Perezida Paul Kagame adashyiraho 12YBE nta kazi tuba dufite-Abarimu b’i Huye

Kimwe mu byo abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Mirenge ya Kinazi, Ruhashya na Rwaniro bishimira Perezida Paul Kagame yabagejejeho, ni gahunda y’uburezi bw’ibanze by’imaka 12 na bo bakaboneraho kubona akazi.

Ibi bitekerezo babigaragarije ba Depite Innocent Kayitare na Athanasie Gahondogo, ku wa 30 Nyakanga 2015, ubwo baganiraga ku mihindurire yIitegeko Nshinga hagamijwe ko Perezida Paul Kagame ahabwa uburyo bwo kongera kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, nk’uko byifujwe n’Abanyarwanda barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 700 mu mabaruwa bandikiye Inteko Ishinga Amategeko.

Abarimu b'i Kinazi, Ruhashya na Rwaniro mu nama n'abadepite ku ivugururwa ry'ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga.
Abarimu b’i Kinazi, Ruhashya na Rwaniro mu nama n’abadepite ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Uwatanze iki gitekerezo cy’uko gahunda y’uburezi bw’ibanze yatumye babona akazi yagize ati “Kuri ubu abana bose bariga nta we ugihezwa mu mashuri. Natwe kandi twaboneyeho tubona akazi. Iyo ayo mashuri ataza kubaho, tuba dufite akazi?”

Uretse kubona akazi, abarimu bagaragaje ko Perezida Paul Kagame hari ibindi byinshi byiza yakoreye Abanyarwanda ku buryo kumureka akabacika adakomeje kuyobora u Rwanda byaba ari ukwitesha amahirwe, ndetse n’impano biherewe n’Imana.

Umwe mu barimu yagize ati “Hari aho mwigeze mubona umuperezida ukunda abaturage be akabagabira? Mwabonye umuyobozi ufata abakecuru akabagenera umushahara nk’aho ari abadiplomé? Umutekano ni wose mu Rwanda umuntu ajya aho ashaka ku masaha ashaka, turivuza hafi, …Kera twari dufite abayobozi b’abagore bangahe?”

Ku bw’ibyo bigwi rero, abarimu b’i Kinazi, Ruhashya na Rwaniro batanze ibitekerezo bitandukanye ku kuntu ingingo y’101 yahindurwa. Hari uwavuze ko Perezida Paul Kagame yakongererwa manda eshanu z’imyaka irindwi.

Abandi bafashe ijambo bahurije ku cyifuzo cy’uko manda yaba imyaka itanu, ikareka kuba irindwi, ariko ntihabeho umupaka wa za manda: Perezida w’u Rwanda akazajya akurwaho n’amatora.

Icyakora, hari n’abandi babiri bifuje ko ingingo y’101 y’itegekonshinga, ari yo ivuga ko perezida wa Repubulika y’u Rwanda atarenza manda ebyiri z’imyaka irindwi, yarekerwa uko iri, gusa hakongerwamo ko igihe habonetse umuyobozi ufite ibikorwa bidasanzwe nka Paul Kagame, abaturage basaba ko yongererwa igihe cyo kuyobora u Rwanda nk’uko byagaragaye muri iyi minsi.

Abarimu igitekerezo cyabo bagishingira ku kuba bazi ko Perezida Paul Kagame ashoboye kandi akaba ari umuyobozi w’indashyikirwa, ariko bakaba batazi uko uzayobora u Rwanda nyuma ye azaza ameze.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka