Gatsibo: Bahanganye no kuzamura imibare y’abishingira ibihingwa n’amatungo ikiri hasi
Nubwo hari abahinzi n’abarozi bamaze kumva neza impamvu n’akamaro ko kwishingira ibihingwa n’amatungo byabo, kubera kwirinda ibihombo bishobora guterwa n’ibiza cyangwa indwara, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko muri rusange umubare w’abitabira gahunda ya ’Tekana urushingiwe muhinzi mworozi’ ukiri hasi.
Iyi gahunda imaze imyaka itandatu itangijwe na Leta y’u Rwanda, usanga nubwo abahinzi borozi bunganirwa 40% ku bihingwa cyangwa amatungo bashinganishije, batarumva neza akamaro kayo ku buryo ahenshi bakibigendamo biguru ntege.
Hamwe muri ho ni mu Karere ka Gatsibo, aho imibare igaragazwa n’ubuyobozi yerekana ko yaba amatungo cyangwa ibihingwa, ubwishingizi buri ku kigero cyo hasi cyane ugereranyije n’amatungo n’ibihingwa biri muri ako Karere.
Imibare igaragaza ko mu nka zirenga ibihumbi 70 zororerwa mu Karere ka Gatsibo,1492 gusa ari zo zishingiwe, ingurube zishingiwe muri ako Karere ka gatatu mu bunini no guturwa cyane mu gihugu ni 79, inkoko 400 ni zo zishingiwe.
Kutitabira gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi ntabwo biri mu borozi gusa, kuko imibare y’Akarere ka Gatsibo igaragaza ko nubwo imyumvire y’abahinzi b’umuceri iri hejuru, kuko uhingwa mu Karere hose nta kibazo ufite kubera ko hegitari 1200 uhingwaho zose zishingiwe, ariko mu bindi bihingwa nk’ibigori usanga ibyishingiwe ari hegitari 167, ibishyimbo ni hegitari 14.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, avuga ko kuba mu byiciro byinshi hagaragaramo abagiye bitabira iyo gahunda bizafasha n’abandi.
Ati "Biracyari hasi, ariko muri buri cyiciro hari abatangiye kubyumva, kandi turimo kuganira n’ibigo by’ubwishingizi kugira ngo ibyo abantu batinya mu bwishingizi, izo nzitizi bazikureho, bizatuma n’umubare uzamuka."
Ku rundi ruhande ariko usanga abahinzi n’abarozi bamaze kumva no kumenya akamaro ko gushinganisha ibyabo, bavuga ko kuva batangira kwishingira ibihingwa n’amatungo byabo baciye ukubiri n’ibihombo baterwaga n’ihindagurika ry’ikirere cyangwa indwara zikunda kwibasira amatungo zikanayahitana.
Samuel Nsanzabahizi ni umuyobozi wa koperative ikora ubuhinzi bw’ibigori, basimburanya na Soya kuri hegitari 23 ziri mu Murenge wa Gatsibo, avuga ko bagitangira kuri sezo 2023A, bahuye n’igihombo gikomeye.
Ati "Twari twahinze ibigori kuri izi hegitari zose 23, bigeze mu gihe cyo guheka bifatwa n’uburwayi. Kubera ko nta bwishingizi twari dufite icyo gihe twarahombye nta kintu twigeze tubona, kuko twahombye Miliyoni zirenga 50Frw."
Arongera ati "Tumaze guhura n’icyo gihombo twaje gusanga ari ngombwa ko dufata ubwishingizi, no mu mwaka wa 2024 nabwo sezo A y’ibigori ntabwo yagenze neza, baraje turabereka bakora igereranyamusaruro, nk’uko bigenda hari amafaranga baduhaye."
Célestin Rwihimba ni umworozi w’inka zitanga umukamo wororera mu Murenge wa Gitoki, avuga ko bimwe mu bintu byatumaga abantu badakunda korora kijyambere ari uko inka zitanga umukamo zigorana kandi zigapfa ubusa.
Ati "Kenshi na kenshi zarapfaga, zikarwaragurika, abantu bagacika intege zo korora izo nka, kuko byabaga bigoye cyane cyane aka gace kacu k’umutara kabamo uburondwe bwinshi ari nabwo butera indwara nyinshi."
Arongera ati "Ariko aho haziye gahunda ya Tekana, irimo ubwishingizi, kuva twayitangira tumaze gupfusha inka eshatu kandi zose zarishyuwe neza, kuko ebyiri zari Miliyoni ebyiri kuri buri imwe, indi yari Miliyoni 1.5."
Muri rusange usanga abagerageza kwitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo bishimira uburyo bashumbushwa, igihe bahuye n’igihombo batewe n’ibiza cyangwa indwara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|