Yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’Abasenateri batandatu bashya, basanze makumyabiri bamaze imyaka ibiri mu nshingano.
Abarahiye ni Senateri Evode Uwizeyimana, Uwamariya Valentine, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Alfred Gasana na Frank Habineza, Alphonse Nkubana.
Muri uyu muhango, Kagame yibukije Sena ko ifite inshingano zo guhuza intego n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, no gukora ku buryo ibyemezo bifatwa bijyana n’iby’abanyarwanda bakeneye,kandi bigatanga ibisubizo ku bibazo abanyarwanda bafite
Yagize ati "Iby’abanyarwanda bifuza ni byinshi cyane birenze amikoro yacu. Ibyo rero bitwibutsa ko ibike dufite tugomba kubikoresha, tukabigeraho dukurikije amikoro dufite."
Aha kandi, Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bashobora gutinyuka gusesagura ibyinshi bafite, ariko Abanyarwanda bo ntibatinyuka gusesagura n’uduke bafite, ahubwo Abasenateri bagomba kureba ibyihutirwa gushyirwa mu bikorwa, mu gihe kiba gikwiriye, kugira ngo ibihari bisaranganywe neza.
Ikindi kandi nuko bagomba gufasha u Rwanda guharanira gushyira mu bikorwa ibyanditse, kandi abatakoze inshingano bakabibazwa.
Ibibazo by’u Rwanda biri uburyo bubiri
Perezida Kagame yavuze ko mu bibazo u Rwanda rugira hari ubiruturukamo, ariko hakaba n’ibituruka hanze.
Yagize ati "N’yo umuturanyi yakoze amakosa, yateye ibibazo, inkoni zikubitwa u Rwanda. Dufite icyo kibazo cy’ubwoko bubiri, cy’uko tubazwa ibyacu, tukabazwa n’iby’abandi."
"Aho kugira ngo abantu babe bakwicara baganye, bagomba kwishakamo imbaraga zo kwikemurira ibibazo. Si twe tubitera, ariko tugomba guhangana na byo."
Kagame yongeyegho kandi ati "Ibi mvuga n’abafatanyabikorwa bacu bari hano barumva ibyo mvuga. Ariko icyo dukwiriye gusezeranya ni uko ibyo bitagomba kudukura mu nzira yo kwiyubaka no kugena aho dushaka kuba turi. Ibyo bisaba ubushishozi, imbaraga nyinshi tudafite, ariko bisaba imbaraga z’umutima."
Kagame yavuze ko Abanyarwanda nta muntu basaba kubaha uburenganzira bwo kubaho uko bakwiriye kubaho.
Aha niho yahereye abwira Abasenateri ko bagomba kwemera guhangana, bashize amanga.
Yagize ati "Guhangana biruta gusabiriza. Mujye muhangana, murebe umuntu mu maso mumubwire icyo mugomba kumubwira. Mutabikoze se ubundi mwakora iki? Abo bantu ni ibiremwa nkamwe."
Icyo Kagame yibukije Abasenateri kandi, nuko inshingano yabp bayumva, harimo no kwibutsa buri wese icyo ashinzwe.
Yagize ati "Mukwiye kubikoresha gutyo. Ni bwo muzaba mugiriye akamaro igihugu cyacu."
Amafoto ya Eric Ruzindana, n’andi menshi hano
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|