Imyaka 19 irashize nta we urahanirwa kwica Abanyamulenge i Burundi mu Gatumba

Umuryango w’Abanyamulenge batuye hirya no hino ku Isi, wibutse ku nshuro ya 19 bene wabo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Gihugu cy’u Burundi, basaba Leta y’icyo Gihugu kubafasha kubona ubutabera kuko ababiciye bakidegembya.

Bari bitwaje amafoto agaragaza ababo biciwe mu Gatumba
Bari bitwaje amafoto agaragaza ababo biciwe mu Gatumba

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyamulenge mu Gihugu cy’u Burundi, John Mukiza, avuga ko muri rusange bibutse ababo biciwe mu nkambi ya Gatumba, bagamije guhumuriza abarokotse no gusaba ubutabera, kuko imyaka 19 ishize nta wigeze ahanirwa ubwo bwicanyi.

Mukiza avuga ko Igihugu cy’u Burundi ari na cyo kiyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gifite ijambo rinini mu gukurikirana abicanyi barimo Abarundi n’Abanyekongo bakekwaho kwica Abanyamulenge bo mu Gatumba.

Avuga ko nyuma y’ubwo bwicanyi Umugambwe wa FNL wo mu Burundi ari wo wigambye ubwo bwicanyi, kandi ko uwari uwuyoboye kugeza ubu ari we Agathon Rwasa na n’ubu ari mu nzego z’ubutegetsi muri Leta y’u Burundi.

Bashyize indabo ahashyinguye Abanyamulenge 166 biciwe mu Gatumba
Bashyize indabo ahashyinguye Abanyamulenge 166 biciwe mu Gatumba

Avuga ko hari n’abandi basirikare bakuru bo muri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu bagabye igitero cyo kwica Abanyamulenge mu Gatumba, akaba asanga kuba DRC na yo iri mu bihugu bigize Umuryango wa EAC na yo ikwiye kwemera gutanga ubutabera ku bakoze ubwo bwicanyi.

Mukiza asaba Abanyamulenge aho bari hose kudacika intege ngo bumve ko nta butabera bazabona, ahubwo akabashishikariza gukomeza gusaba amahanga arimo n’Umuryango w’Abibumbye kumva ko abishe Abanyamulenge 166 badakwiye gukomeza kwidegembya.

Agira ati, “u Burundi buhagarariye EAC, turasaba ko twarenganurwa, turatakira amahanga, hashize imyaka 19 nta butabera, kandi abacu bakomeje kwicwa muri Congo, n’ejo abasirikare b’Abanyamulenge muri Congo barishwe bazira uko baremwe, Leta ya Congo irarebera twaravuze ariko ntagikorwa”.

Avuga ko bashimira Leta y’u Burundi kuko yakomeje gufasha abasigaye bakiga bagakora n’indi mirimo, ariko bakifuza ko Leta yashyira imbere kubona ubutabera kuko ubusanzwe usanga bafashwa kwibuka ababo kandi imiryango mpuzamahanga yagaragaje ko muri raporo zayo, abishe Abanyamulenge mu Gatumba ari Abarundi n’Abanyekongo.

Biteze ko Leta y'u Burundi yabafasha guhabwa ubutabera
Biteze ko Leta y’u Burundi yabafasha guhabwa ubutabera

Agira ati “Twumva nk’abayobozi ba FNL barimo n’umuvugizi wabo witwa Habimana ko baherwaho bakurikiranwa kuko muri 2015 ishyirahamwe ry’Abavoka ryatanze ikirego mu Burundi aritaba ariko ntacyakomeje gukorwa, dusanga u Burundi bufite byinshi bwadufasha ngo tubone ubutabera, abakekwaho kutwicira abantu bakaburanishwa bakaba abere cyangwa bagahamwa n’ibyaha bagahanwa”.

Avuga ko amahanga akwiye gufasha mu gutanga ubutabera kugira ngo ababiciye bahanwe, kuko kutabahana bitiza umurindi ubundi bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge muri Congo, kandi ko bishobora no kuba ahandi.

Ku itariki ya 13 Kanama 2004 nibwo abicanyi bitwikiye ijoro binjira mu nkambi ya Gatumba yari icumbikiye Abanyamulenge, barabarasa, barabatema baranabatwikira hapfamo abagera ku 166, abarokotse bimurirwa ahandi, ariko kugeza ubu nta butabera bwari bwatangwa ku miryango yabuze ababo.

Bizeye ko Leta y'u Burundi izabaha inyandiko z'ubutaka bushyinguyemo abiciwe mu Gatumba
Bizeye ko Leta y’u Burundi izabaha inyandiko z’ubutaka bushyinguyemo abiciwe mu Gatumba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka