Menya impamvu Aruna Majaliwa atakinnye hakitabazwa Kalisa Rashid

Aruna Majaliwa ntabwo yagaragaye mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi 2023, Rayon Sports yatsinzemo APR FC 3-0 ku wa Gatandatu, kubera ko atari yabona ibyangombwa byuzuye.

Kalisa Rashid (ibumoso) yakinnye bimutunguye kuko yari yamaze kugera mu rugo azi ko atari bukine
Kalisa Rashid (ibumoso) yakinnye bimutunguye kuko yari yamaze kugera mu rugo azi ko atari bukine

Aya makuru yamenyekaniye kuri Kigali Pelé Stadium ubwo umukino wari ugeze hagati, aho umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports yavugiye ahari hari umunyamakuru wa Kigali Today, ko Umurundi Aruna Majaliwa yangiwe gukina ku munota wa nyuma, kandi byari byitezwe ko akina.

Yagize ati “Bangiye Aruna Majaliwa ko akina ariko n’ubundi turabatsinda. Banze ko akina ngo ni uko adafite lisanse kandi mbere twari twemeranyije ko ibyo bitarebwaho n’abadafite ibyangombwa bagakina.”

Ibi byose bituruka ku kuba hatari habaho ubwumvukane hagati ya Bumamuru FC uyu musore yaje aturukamo, ndetse n’ikipe yo muri RDC ivuga ko akiyifitiye amasezerano, kuko ngo yari intizanyo muri iyi kipe y’iwabo i Burundi.

Byatumye Kalisa Rashid akina uyu mukino anatsinda igitego

Mbere y’uko umukino utangira, Rayon Sports yabwiwe ko itemerewe gukinisha Aruna Majaliwa kandi ko atemerewe no kuba mu bakinnyi b’umukino. Ibi byatumye Kalisa Rashid utari uteganyijwe ko akina uyu mukino, ahamagarwa igitaraganya ngo aze ku ntebe y’abasimbura kuko atanagaragaraga ku rutonde rw’abakinnyi, rwasohowe na Rayon Sports.

Nyuma y’umukino Kalisa Rashid aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yahamagawe yageze mu rugo ngo ahindure imyenda agaruke kureba umukino.

Yagize ati “Habayeho ikibazo cya Aruna Majaliwa, ntabwo nari ndi mu bakinnyi bari gukina ariko biba ngombwa ko ngaruka. Nari ndi mu rugo ngiye guhindura (imyenda) nkagaruka ku mukino.”

Kalisa Rashid yinjiye mu kibuga asimbuye Héritier Luvumbu ku munota wa 77, maze atsinda penaliti yabonetse ku munota wa 86 ku ikosa ryakorewe kuri Ojera Joackiam, wagushijwe mu rubuga rw’amahina na Nshimiyimana Yunusu.

Aruna Majaliwa ntiyakinnye uyu mukino kuko adafite ibyangombwa byuzuye
Aruna Majaliwa ntiyakinnye uyu mukino kuko adafite ibyangombwa byuzuye

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana yaduhaye president wa rayon yarakoze.Ibikombe bibiri bikomeye! Imana izamufashe.

Sylvestre yanditse ku itariki ya: 13-08-2023  →  Musubize

Nubundi badutsinze ubwo nukwihangana

KING OMBORENGA yanditse ku itariki ya: 13-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka