Leta ya RDC iragenzura umusaruro watanzwe n’ubuyobozi bwa Gisirikare

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije ibiganiro by’iminsi ibiri byo kugenzura umusaruro watanzwe n’ubuyobozi bwa Gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kuva Gicurasi 2021.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde bivuga ko mu nama y’iminsi ibiri igomba guhuza abayobozi batandukanye kuva ku mukuru w’igihugu kugera ku nzego z’umutekano n’abahagarariye abaturage bizera kureba umusaruro wavuye mu bikorwa by’ubuyobozi bwa Gisirikare buzwi nka l’état de siège muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ndetse hakarebwa niba bwakurwaho cyangwa byakomeza.

Inama yatangiye tariki ya 14 Kanama izamara iminsi ibiri mu mujyi wa Kinshasa cyakora abakomoka mu bice byashyiriweho ubuyobozi bwa gisirikare bavuga ko bukwiye gukurwaho kuko aho kugarura umutekano ngo warushijeho kubura, bakabihera ku mibare y’abishwe n’imitwe yitwaje intwaro n’uburyo imibare y’imitwe yitwaje intwaro yarushijeho kwiyongera.

Abagize inama y’ubutegetsi y’urubyiruko mu mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ubuyobozi bwa gisirikare ntamusaruro bwatanze mu kugarura umutekano.
Kambale Musundoli umunyamuryango w’inama y’urubyiruko i Beni agira ati « Twishimiye ibiganiro byiga ku mikorere y’ubuyobozi bwa gisirikare, twe nk’abakorera ubuvugizi abaturage dusanga ntacyo ubu buyobozi bwa gisirikare bwakoze mu kugarura umutekano. Umukuru w’igihugu yarafite gahunda nziza yo kugarura umutekano ariko ntacyagenzweho, tukaba tumusaba ko yakuraho ubu buyobozi. »

bamwe mu bayobozi bitabiriye inama yo kwiga ku mikorere y'ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu y'Amajyaruguru na Ituri
bamwe mu bayobozi bitabiriye inama yo kwiga ku mikorere y’ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri

David Luvatsi avuga ko mu myaka ibiri yabanjirije ubuyobozi bwa gisirikare abantu 2,542 bishwe n’imitwe yitwaza intwaro naho abandi 1807 bashimutswe n’abagizi ba nabi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyakora mu myaka ibiri hariho ubuyobozi bwa gisirikare ngo abantu 6597 barishwe naho abandi 3685 barashimutwa, hakibaza impamvu umubare wazamutse kandi aribwo abaturage bagomba kuba barinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka