Dore ibintu bitanu byo kuganiraho mbere yo kubana
Iyo urukundo ruje muri gahunda z’umuntu, ibindi byose bisa n’ibisubitswe akigira mu yindi si, ibitekerezo byose bigahita byimukira ku wo akunda, agahora yumva nta kindi ashaka kumva usibye amagambo meza amwerekeyeho cyangwa amuturutseho.
Iyo umuntu ari mu minsi ya mbere y’urukundo aba yumva byakomeza bityo ubuziraherezo, mugakomeza mukibera muri uwo munyenga w’urukundo. Ariko iyo igihe kigeze mu gatera indi ntambwe, mbese mugasohoka muri kwa kwezi bita ukwa buki, ni cya gihe usanga mutangiye kuvumbura ibyo mutari muziranyeho mu kirambagizanya kubera ko haba hatangiye izindi gahunda nshya zihutirwa mu buzima.
Hari imvugo igira iti ‘umusore utiraririye ntarongora inkumi’. Ariko burya igihe kiragera ugashyira akadomo kuri bya bindi byose wari waranze gushyira ahagaragara kugira ngo bitakubuza amahirwe yo kumwegukana. Kandi burya ibidahabwa agaciro mu gihe cyo kurambagizanya, ni byo akenshi biganisha ku gushwana iyo bimenyekanye nyuma.
Kugira ngo mwirinde ko ibyo bizababaho, dore ibintu by’ingenzi mugambo kuganiraho n’uwo wahisemo:
1. Ibirebana n’amafaranga
Niba uri umukobwa, ushobora kuba warabonye umusore mwuzura asesagura amafaranga hirya no hino ntacyo yishisha, ariko burya ntabwo ari aho ruba ruzingiye. Ese yinjiza amafaranga angahe? Amafaranga afite ayabona ate? Ibyo ni byo wagombye kwibaza mbere na mbere.
Ese atunzwe n’umushahara w’ukwezi cyangwa afite indi mishinga imwinjiriza amafaranga? Kandi birumvikana ko nawe ugomba kumubwira impamvu ituma wibaza ibyo byose.
Ugomba kugerageza uko bishoboka ukiga ku buryo asohoramo amafaranga, kabone n’iyo mwaba mwasohokanye bisanzwe. Ukibaza uti ese ni umuntu usesagura atitangiriye itama cyangwa akunda kugusohokana iyo afite itike y’ahantu bamugabanyirije ibiciro (discount code)?
Indi ngingo mugomba gufatira umwanzuro mu maguru mashya ni ibirebana na konti yo muri banki. Ese wakwifuza ko mugira konti muhuriyeho cyangwa buri muntu azagira iye bwite? Mugomba kubyumvikanaho hakiri kare mbere yo kwiyemeza kubana.
2. Inkomoko n’imibereho ye mbere
Ibi bishobora kugutungura ariko hari abantu bajya bisanga bageze ku rwego rwo kwiyemeza kubana ariko mu by’ukuri batazi neza aho umwe aturuka, n’uko yabaheho mbere y’uko bahura. Erega burya, bitangira ari ibikino bikarangira mubanye.
Rero niba umubano wanyu ugamije kubageza ku kurushinga, mugomba kuganira ku bijyanye n’ubuzima bwanyu mbere mutarahura. Ugomba kumenya inshuti ze, aho akomoka, mbese muri make ibintu nk’ibyo uba wumva bitaryoshye kubiganiraho ariko biba biri ngombwa.
Ese uzabasha kubana na bene wabo? Naho se ishuti ze? Hari igihe mwebwe kubana bibakundira ariko byagera ku bo mu muryango we bikaba ihurizo. Murabizi iby’abaramu n’abaramukazi cyangwa ba nyirabukwe na ba sebukwe b’umuntu.
3. Ese atekereza ku buzima buri imbere?
Mugomba kumenya niba gahunda zanyu zuzuzanya. Niba umwe yishakira guhora atembera amahanga undi akaba adakunda guhora agenda, mumenye ko ibyo nta cyo bizabagezaho. Ese urashaka ko muzatura he?
Ni iki wifuza kugeraho mu mishinga yawe cyangwa akazi ukora mu buzima? Ese ni iki bizagusaba kugira ngo ubigereho byombi? Byose mukabiva imuzi kugira ngo ikizaba cyose ntikizabatungure.
4. Ibyo udashobora kwihanganira
Mugomba kuganira ku bintu mwumva mutazihanganira mu mubano. Mubivuge hakiri kare mbere y’uko umwe yimariramo undi kugira ngo hatazagira Ibiza bitunguranye ntimubashe kubyakira ku mpande zombi. Ibi bizabafasha kugira igihe cyo kubitekerezaho no kubifatira umwanzuro ukwiye igihe bigishoboka.
Urugero, impaka zirebana n’ibyo gucana inyuma. Mugomba kubiganiraho buri wese akaba azi neza icyo gucana inyuma ari cyo, ese byigaragaza bite niba koko bihari? Mbese muri make mwembi mukaba muzi neza ahashobora kuba imitego n’uko mugomba kubyirinda.
5. Ese muzakora ubukwe ryari?
Niba uri umukobwa, ntabwo ugomba kwituramira ngo utekereze ko umusore arimo kubitegura. Hari igihe ushobora kuba warishyize mu myanya uti ubu wasanga ageze kure abitegura kandi nyamara we muri gahunda ze ateganya ko mubanza mukabana iby’ubukwe mukazaba mubitegura nyuma.
Ugomba kwibaza niba ubwo buryo bw’imibanire bukunyuze. Ni ngombwa ko ubimenya hakiri kare kugira ngo wirinde kuzisanga mu gihirahiro wibaza uti ese uyu azanyambika impeta ryari cyangwa ugasanga uramuhoza ku nkeke ubimusaba, cyangwa se ahubwo ugasanga ni wowe ugiye kumusaba ko wabimufashamo mu buryo bw’amikoro kugira ngo hato utazagwa ku ishyiga (kugumirwa).
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzashinge TV bizadufashacyane murakoze