Ndabasaba kutagendera mu kigare cy’urungano - Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, byitabiriwe n’urubyiruko 2000 ruturutse hirya no hino mu gihugu, no mu bihugu 16 byo muri Afurika.

Uyu munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, wabanjirije iserukiramuco ryateguwe na ‘Giant of Africa’ riri kubera mu Rwanda, wizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023.
Madamu Jeannette Kagame yashimye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa, avuga ko kuba bahuriye mu Rwanda ari umugisha, ndetse ko urubyiruko nka bo aribo bagize uruhare mu gutuma uyu munsi ari Igihugu kimaze gutera imbere.
Yagize ati “Iki gihugu duhagazemo uyu munsi cyubatswe n’inzozi n’ibitambo by’urubyiruko nkamwe, ntabwo rero ntekereza ko muri bato cyane, bo kutagira ibiganiro nk’ibi bifite akamaro.”
Yakomeje avuga ko bamwe bafataga u Rwanda nk’Igihugu gito, kidafite icyizere aho babonaga n’iherezo ryarwo riri bugufi, ariko batamenye ko kuba igihangange bidasaba ingano y’Igihugu, inkomoko yacyo, ahubwo ko bisaba gushyira hamwe no kugira intumbero.
Yagize ati “Byabagize impumyi birengagiza ukuri kugaragara, kuko bahoze bashyira imbere urwango kandi n’ubu baracyarushyira imbere nka kera. Ariko ntibazigera batsinda mu gihe hari imbaraga, gushyira hamwe bituruka ku rukundo, no gufatanya.”
Yakomeje agira ati “Bana bo ku mugabane wacu mwiza, icyo tubashakaho kiroroshye cyane; gushikama, gukomeza kujya imbere no kuzamurAfurika.”
Madamu Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko icyo rugomba gushyira imbere, ari ukugira ubuzima bwiza, kurangwa n’ibyishimo no gutera imbere.

Yabashishikarije kandi gushyira hamwe no guhatana kuko abashyize hamwe ntagishobora kubananira, bakikuramo imyumvire y’uko abafite ubwo bushobozi ari abo mu bihugu byateye imbere kuko bakomoka ku mugabane ufite ubutunzi ndetse kandi ko ubwabo ari umutungo wa Afurika.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko bakwiye kugira uruhare muri ejo heza habo hazaza, bakirinda kugendera mu kigare cy’urungano rwabo.
Ati “Nshuti rubyiruko, ndacyabasaba kwita kuri ejo hanyu hazaza, ntimugendere mu kigare cy’urungano, ahubwo mukoreshe uwo mwanya ku bw’ubushuti no gusabana bigomba kubaganisha kuri ejo hazaza heza.”
Yakomeje ababwira ko bakwiye kwishima, ariko bakamenya ko ibyo bitagomba kuba igiciro cy’ubuzima bwabo.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ibyo byose bigomba no kurangwa no guharanira amahoro, kuko nta ntsinzi bageraho mu gihe hari amakimbirane no kumeneka kw’amaraso.
Ati “Niba mwifuza kugera ku ntsinzi cyangwa ubuyobozi, mwige kubigeraho bishingiye ku bikorwa byanyu by’indashyikirwa, aho gukoresha gukandamiza no gutoteza abandi.”

Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Rt Lt Gen Dallaire, Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA) akaba ari na we washinze umuryango ‘Giants of Africa’ hari kandi n’Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi uri mu bakunzwe ku ruhando mpuzamahanga, Sherrie Silver n’abandi batandukanye.
Reba ibindi muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|