The Bright Five Singers bashimishije abitabiriye igitaramo cya Asomusiyo
Itsinda ry’abaririmbyi bakora umuziki uhimbaza Imana, basusurukije abitabiriye igitaramo kibanziriza umunsi w‘Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo, wizihizwa buri tariki ya 15 Kanama mu myizerere Gatolika.

Ni igitaramo bise ‘Assumption Day Concert’ cyabereye muri Hoteli Sainte Famille, ku mugoroba ubanziriza Assomption. Cyaranzwe n’indirimbo Gatolika zisingiza Bikira Mariya; ibyanyuze cyane abari bacyitabiriye.
Mu majwi n’umuziki uryoheye amatwi wo mu buryo bwa ‘live’, indirimbo nka Tuzabyina Neza, Indabo za Mariya, Dore Inyange Yera De ziri mu zaryoheye abantu barahaguruka barataramana. Banaririmbye kandi iz’abandi bahanzi ziri mu zindi ndimi harimo Our Father ya Don Moen na Raise Me Up n’izindi nyinshi bashyize mu njyana ya Classic, isanzwe igira umuziki mwiza mu buryo bwa live.
Nyuma y’iki gitaramo, Umuyobozi wa The Bright Five Singers, Karangwa Kwizera Fabrice, yabwiye Kigali Today ko bazirikanye Asomusiyo nk’umunsi udakunze gukorwaho ibitaramo, kandi ntibishyuze kugira ngo buri wese yisangemo.

Yagize ati “Akenshi tumenyereye ibitaramo bya Noheli, ibya Pasika se cyangwa kwizihiza Umwaka Mushya. Iyi yaje ari gahunda nshya kugira ngo dutaramane n’abakirisitu. Ntabwo twari gutaramira umubyeyi twishyuza; twavuze tuti reka dutarame yaba n’abatabashije kubona ayo mafaranga baze bataramire umubyeyi”.
Itsinda The Bright Five Singers ryatangiye mu 2015, kuri ubu rikaba rigizwe n’abaririmbyi b’abasore batandatu. Gusa abaritangije bamwe bagiye basimburwa n’abandi, kuri ubu rikaba ririmo Karangwa Kwizera Fabrice unariyoboye, Mugwaneza Jean Marie, Niyonkuru Fabrice, Pacis Eusèbe Ndahiro, Micomyiza Rukundo Augustave na Niyonzima Oreste. Rimaze gukora Album ebyiri ziriho indirimbo zirenga 20.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|