Mu gihe amwe mu makoperative yo mu Karere ka Rusizi bigaragara ko yadindiye abashinzwe kuyayobora bavuga ko abanyamuryango bayo ari bo bayadindiza.
Abahinzi b’imbuto n’imboga bo mu Karere ka Rusizi barasabwa kongera umusaruro wabyo kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Nyuma y’uko urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi mu Karere ka Rusizi rwaranzwe no kudindira, ubu noneho ngo rugiye kuzura.
Minisiteri y’Uburezi yasabye abanyamigabane ba Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi (RIU) kumvikana bitarenze ku wa 29 Mutarama 2016 bitaba ibyo igafungwa.
Uruganda rw’umuceri n’amazu 14 byo mu Murenge wa Bugarama byasenywe n’imvura yaguye saa cyenda z’umugoroba ku wa 25 Mutarama 2016.
Abadepite bavuga ko mu karere ka Rusizi hagaragara imishinga myinshi yadindiye kubera gutereranywa n’abayobozi kandi yaratwaye umutungo w’igihugu.
Amazu 14 yari atuwemo n’abaturage n’ubwiherero 4 byo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, byasenywe n’imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize.
Intumwa za Rubanda mu inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, zirasaba ko abazanye ibyuma bishaje mu ikaragiro rya Giheke muri Rusizi bakurikiranywa.
Ubwo intumwa za rubanda zageraga ku ibagiro ry’Akarere ka Rusizi zatangajwe cyane n’umwanda urirangwamo zisaba ko rigomba gufungwa.
Abaturagage batuye ku kirwa cya Gihaya giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bavuga ko batifuza kwimurirwa ahandi.
Hari abaturage bo mu Karere ka Rusizi bagisiragira mu biro by’ubuyobozi, bitewe n’uko aho baka serivisi hataba hari ibirango bihagaragaza.
Inyamaswa yari imaze umwaka yibwe mu gihugu cya Congo yasubijwe aho ikomoka nyuma y’aho yari imaze iminsi habungwabugwa ubuzima bwayo
Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gukoresha neza ubumwe n’amahoro u Rwanda rufite kugira ngo bibe umusemburo w’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Aborozi bo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi babangamiwe n’ikusanyirizo bubakiwe rimaze imyaka 2 ridakora.
Igorofa ya Koperative y’Abamotari b’i Rusiszi, COMURU, ishobora gutezwa cyamunara mu minsi ya vuba kubera kunanirwa kwishyura banki.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyamurikiye imiryango 34 yo mu Karere ka Rusizi, amazu asimbura amanegeka babagamo yasenywaga n’ibiza.
Mu cyumweru cyahariwe gahunda ya “Gira inka” mu karere ka Rusizi, abaturage basaba ko umuco wa Ruswa wagiye uyirangwamo wacika.
Ahagana mu ma saa kumi n’ebyeri z’umugoroba mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi umuriro wibasiye amazu y’ubucuruzi ibicuruzwa birakongoka.
Ibitaro bya Gihunde biherereye mu Karere ka Rusizi bimaze amezi atatu byiyubakamo umuco wo kwigarurira icyikizere ku babigana.
Manda z’abayobozi b’inzego z’ibanze zirangiye bimwe mu byo bari bariyemeje mu karere ka Rusizi bitarangiye, kubera imikoranire idahwitse ya ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko.
Bamwe mu Banyarwanda batahutse bava muri Congo baravuga ko impamvu abagabo badataha ari uko abenshi bagizwe ingwate na FDRL.
Imiryango 21 igizwe n’abantu 93 y’Abanyarwanda babaga mu mashyamba ya Congo batahutse bavuga ko barambiwe n’ubuzima bubi babagamo.
Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2015, abakozi b’Akarere ka Rusizi batatu banditse basaba kwemerwa kwegura ku mirimo bakoraga.
Abatuye mu mudugudu wa Kibangira mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko babangamiwe no kubura aho bivuriza
Abaturage bo mu mu murenge wa Nkombo baravuga ko amacumbi yabubakiwe mu rwego rwo kubakura mu bwigunge atarakorerwamo icyo yagenewe kandi yaruzuye.
Abaturage b’Akarere ka Rusizi barifuza ko mu nama y’umushyikirano haganirwa ku iterambere ry’umujyi wabo ukiri inyuma cyane cyane mu ibikorwa remezo.
Bamwe mu banyarwanda batuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bavuze ko bishimiye kwambuka imipaka baza kwitorera Referandumu.
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bamurikiwe ubwato buto bukomoka ku mpano bahawe na Perezida Kagame.
Abahabwa inkunga y’ingoboka bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, barinubira amafaranga bakatwa ariko ntibamenye iyo arengera.
Abakorera mu agakiriro ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’imvura ibanyagirira aho bakorera igahagarika imirimo yabo arinako inabahombya yangiza ibyo bakoze.