Imiryango 34 yari yarazengerejwe n’ibiza yubakiwe umudugudu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyamurikiye imiryango 34 yo mu Karere ka Rusizi, amazu asimbura amanegeka babagamo yasenywaga n’ibiza.

Aba baturage batuye mu mudugugu wa Kibangira bashyikirijwe aba mazu muri gahunda REMA ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere (UNDP), yo gukura abaturage mu akaga bari barimo, kuri uyu wa kane tariki 7 Mutarama 2016.

Minisitiri w'umutungo kamere Vicent Biruta ataha amazu y'ubakiwe abaturage mu mudugudu wa Kibangira.
Minisitiri w’umutungo kamere Vicent Biruta ataha amazu y’ubakiwe abaturage mu mudugudu wa Kibangira.

Uwimana Francine umwe mu bahawe inzu, avuga ko bashimira igikorwa bakorewe, kuko bavuye aho bari batuye bagoswe n’imisozi impande zose imvura yagwa ntihagire sinzira kubera ubwoba.

Yagize ati “Ibyumwihariko ndashima REMA yabashije kutwubakira ariyamazu 34 twarebaga haruguru ari imisozi itenguka hasi ari amazi twararyamaga ariko ntidusinzire, ariko ubu dusigaye dusinzira Imana izabahe umugisha REMA yokabyara yogaheka.”

Amwe mu mazu yatashwe yubatswe na REMA.
Amwe mu mazu yatashwe yubatswe na REMA.

Maneno Samuel nawe yavuze ko umugezi wa Cyagara bari baturiye utigeze ubaha amahoro, kuko bahingaga ariko Ibiza by’uwo mugezi bigatwara umusaruro wose.

Ati “Umugezi wa cyagara ntiwigeze uduha amahwemo kuko twarahingaga ugatwara imyaka yose ugasanga abaturage basigaranye inzara, ndetse rimwe na rimwe tugahakwa no kuba ibyo biza byatwica turashimira Leta y’u Rwanda idahwema kugezaho abaturage bayo ibyiza.”

Umudugudu w'icyitegererezo wa Kibangira.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira.

Minisitiri w’umutungo kamere Vicent Biruta, yabwiye aba baturage ko imyumvire myiza ariyo itumye bagera ku ibyiza nk’ibi, kuko iyo bagira imyumvire mibi batari kuzabigeraho birimo imihanda, amazi meza n’amazu nkaya.

Ati “Imyumvire myiza niyo ishoboye gutuma tugera kuri ibi byose twizihiza uyu munsi. Abari batuye hariya sinzi ko hari amazi meza yari kuzahabasanga hariya twanasabye ko banatekereza kubagezaho amashanyarazi.”

Aho bari batuye habyajwe umusaruro.
Aho bari batuye habyajwe umusaruro.

Aba baturage basabwe gukomeza kubungabunga ayamazu birinda kuyagurisha kuko byatuma intego yo gutura neza itagerwaho.

Imyinshi mu miryango yashyikirijwe inzu yavuye mu mirenge ya Munganza na Bugarama, aho yari ituye mu manegeka, aho basenyerwaga n’ibiza bitandukanye n’amazi y’imigezi ya Rugunga na Cyagara yuzuraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka