Ruhango: Babiri bafatanywe Kanyanga undi afatanwa ibikoresho bya gisirikare
Kubwimana Fidel na Nsengeyukuri bafatanywe litiro 25 za Kanyanga mu mudugudu wa Rugogwe akagari ka Rubona mu murenge wa Bweramana mu gitondo cya tariki 27/11/2013.
Kubwimana yafatanywe litiro 20 naho Nsengeyukuri we yafashwe amaze kumena litiro eshanu ubwo yari yabanje kwifungirana yihisha inzego zishinzwe umutekano.
Muri iki gitondo kandi hanafashwe uwitwa Rwabukumba Eliab w’imyaka 30 wafatanywe ibikoresho bya gisirikare birimo; imyambaro ya gisirikare igizwe n’ikote, umukandara w’igikapu, ingofero, ipeti rya girikare SGT n’isasu rikoreshwa mu mbunda ya SMG. Ndetse akaba yanafatanywe imiti itandukanye, anafatanwa litiro 30 za Kanyanga.
Kugeza ubu aba bose uko bafashwe muri iki gitondo, bafangiye kuri poste ya police mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|