Ruhango: Leta yatangije gahunda yo gusobonurira buri muturage ibyiza byo gukoresha imirasire y’izuba

Abakozi b’ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro EWSA, batangiye gahunda yo gushishikariza abaturage cyane cyane abatuye uduce tw’ibyaro tutagerwamo umuriro kwitabira gukoresha ibyiza bikomoka ku mirasire y’izuba.

Mu gikorwa cyabereye mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki 11/10/2013, nibwo aka karere kari gatahiwe mu gukangirira abantu gukoresha imirisari y’izuba, nk’uko byatangajwe na Fransis Hirwa, ukuriye igikorwa cyo kumenyekanisha ibikorwa byiza by’imirasire y’izuba cyane cyane kubaturage badafite umuriro wa EWSA.

Abakozi ba EWSA bereka abaturage ibyiza bikomoka ku mirasire y'izuba.
Abakozi ba EWSA bereka abaturage ibyiza bikomoka ku mirasire y’izuba.

Ubu buryo bunyura ku rugo ku rundo bakangurira abaturage ibyiza byo gukoresha imirasire y’izuba, bugamije kubasobanurira uburyo aribwo buhendutse kand bunoroshye gukoreshwa.

Hirwa yatanze urugero avuga ko niba umuturage ashobora gukoresha amafaranga ibihumbi 40 ku mwaka, igihe akoresheje uwimirasire y’izuba ashobora gukoresha amafaranga ibihumbi 15 binashobora gufata mu myaka itanu akiwukoresha.

Valens Rucogoza atuye mu murenge wa Ruhango, wumvise ubuhamya bw’ibikomoka ku mirisare y’izuba, yavuze ko atindijwe no kubona amafaranga ngo nawe ahite agura iyi mirasire y’izuba.

Gukoresha imirasire y'izuba ngo birafasha cyane cyane ku bantu bataragerwaho n'amashanyarazi.
Gukoresha imirasire y’izuba ngo birafasha cyane cyane ku bantu bataragerwaho n’amashanyarazi.

Yagize ati: “Rwose nyimara kubona amafaranga, ndahita nyigura, kuko ndambiwe guhora nsiragira njya gushaka umuriro wa terefone kuko iwanjye utari wahagera.”

Abandi bamaze kumva iyi gahunda, harimo n’abafite umuriro w’amashanyarazi ya EWSA, ariko nabo ngo basanga byaba byiza gutunga iyi mirasire y’izuba kuko yajya ibafasha igihe umuriro ubuze.

Louis Ndamage atuye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, ati: “Urabona hari igihe umuriro ushobora kugenda warebaga amakuru cyangwa ukurikiranye ikiganiro kiza, kandi hari igihe ugenda ugatinda. Ubwo rero icyo gihe wahita ushyiraho imirasire y’izuba, ugakomeza gahunda zawe.”
Iyi gahunda yo gukangurira abaturage ibyiza bikomoka ku mirasire y’izuba yatangiye tariki 11/10/2013, biteganyijwe ko izasozwa tariki 18/10/2013.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntuye ruhango,bweramana akagari karubona umudugudu wamataba ni mupfashe nange mbone imirasire y’izuba Murakoze kutwakira.

Nitwa ntambara Anastaze yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka