Ruhango: Umugabo w’imyaka 37 yafatanywe udupfunyika 976 tw’urumogi

Mbiturimana Wellars w’imyaka 37, utuye mu mudugudu wa Kagurusu akagari ka Gitisi umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ari mu maboko ya police guhera tariki 27/11/2013 nyuma yo gufatanwa udupfunyuka 976 tw’urumogi.

Aka gace Mbiturimana yafatiwemo kazwiho cyane umwihariko w’ubucuruzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Akimara gutabwa muri yombi, yagiye gufungirwa kuri station ya police ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’aho abandi bantu batatu bari bafatiwe muri uyu murenge bafite litiro 55 za Kanyanga. Inzego z’umutekano muri aka karere, zivuga ko zitazigera zihanganira abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka