Ruhango: Yafatanywe ibikoresho bya gisirikare n’umwana w’imyaka 17

Hakizimana Eugene w’imyaka 27 y’amavuko ari mu maboko ya police guhera tariki ya 28/11/2013, akurikiranyweho gutunga igikoresho cya gisirikare ndetse akaba yanabanaga n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yari yarigaruriye.

Hakizimana yafatiwe mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu mudugudu wa Rusororo mu kagari ka Murama umurenge wa Bweramana.

Yafatanywe icyuma cya gisirikare, igikapu cya gisirikare, we akavuga ko atari ibye ahubwo ngo yabisigiwe n’uwitwa Twahirwa Jean Damascene atazi iyo aba.

Bamusanganye kandi umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yaramugize umugore we, ndetse bikavugwa ko yamaze kumutera inda. Uyu mwana mu marira menshi, yavuze ko yabaye umugore atabishaka, ahubwo ngo yatinyaga kubivuga kugirango atazamwica.

Abaturage batuye santire ya Gitwe bavuga ko uyu musore ari umwe mu basore bazengereje iyi santire cyane cyane mu bikorwa by’urugomo.

Umuvugizi wa Polisi akanaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Amajyapfo Supt Hubert Gashagaza, avuga ko uyu musore yari amaze igihe yihisha mu gihe cya kumanywa, akaboneka mu ijoro mu bikorwa by’urugomo.

Supt Hubert Gashagaza arasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bintu byose babona ko byabahungabanyiriza umutekano.

Uyu musore ufungiye kuri poste ya police ya Bweramana, nk’uko ingingo 191 y’igitabo cy’amategeko ahana ibivuga, iki cyaha cyo gusambanya uyu mwana kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko twabitangarijwe na Supt. Hubert Gashagaza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka