Ruhango: Inzoga nshya yitiriwe umuhanzikazi Knowles ikunzwe na benshi
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa mu tubari turi mu karere ka Ruhango hageze inzoga nshya ya Primus iri mu icupa rya santilitiro 50 benshi bitirira umuhanzikazi w’umunyarwanda Butera Knowles, abacuruzi bo muri Ruhango baratangaza ko iyo nzoga ngo ikunzwe cyane.
Iri cupa rishya rya Bralirwa ngo rigurwa amafaranga y’u Rwanda 500, ariko ngo abakunzi b’ibinyobwa bisembuye by’uruganda Bralirwa mu karere ka Ruhango ngo bararikunze cyane.

Kugeza ubu nyuma y’iminsi mike batangiye kunywa iyi nzoga, usanga abacuruzi bose ariyo bitabira kurangura bavuga ko ariyo abakiriya babo bitayeho cyane. Iyo winjiye mu kabari, uwaka iyi nzoga aba agira ati “Njye ndashaka ka Knowles” gakonje cyangwa gashyushye.
Abacuruzi nabo usanga iyi nzoga barayimenyereye ku izina rya Knowles ku buryo hari n’abandika ku nyemezabuguzi Knowles aho kwandika primus nk’uko bisanzwe.

Iyi nzoga nshya ya 50 cl, yashyizwe ahagaragara ku itariki ya 19/07/2013 n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “Bralirwa”.
Ubu Primus igiye kujya ijya ku isoko iri mu macupa y’ingano eshatu, agacupa gato bakunda kwita agapeti ka santilitiro 33 katangiye kujya ku isoko mu mwaka wa 2007, icupa riringaniye rya santilitiro 50 ryagiye ku isoko muri 2013 n’irinini rya santilitiro 72 ryagiye ku isoko mu 1959.

Gusa abacuruzi b’ibi binyobwa mu karere ka Ruhango, baravuga ko bagiye kuzajya bicururiza iya santilitiro 50 kuko ariyo irimo kwitabirwa cyane.
Mu tubari dutandukanye mu karere ka Ruhango, usanga barimo kujya impaka z’uko umuhanzi Knowles witiriwe iyi nzoga abyakira, aho usanga bamwe bavuga ko ari ukumusebya abandi bakavuga ko aribwo arushaho kumenyekana.
Muvara Eric
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NANJYE UBU NIYO NSIGAYE NIGOTOMERERA.KARIYA GACUPA GATEYE AMABENGEZA NKA KNOWLESS!
Uyu se kandi ko ndeba atangiye kuyizamura ibiciro, ayishyuza 600 frw ku icupa kandi batubwiye ko ari senkisa gusa?
Ahubwo jye numva Knowless yabyishimira kuko bimuenyekanisha ariko BRALIRWA nayo yashaka uko yamumeneramo akantu kubera izina rye rikoreshwa cyane mu bucuruzi bwbo