Ruhango: Umukwabo wafashe litiro 660 z’ibikwangali

Polisi ikorera mu karere ka Ruhango yataye muri yombi litiro zigera kuri 660 z’inzoga yitwa igikwangari na litiro ishanu za kanyanga, mu mukwabo wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2013.

Abafatiwe muri uyu mukwabo n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Uyu mukwabo wakorewe mu kagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango, uje ukurikira undi wari wakozwe mbere y’iminsi ibiri tariki 14/11/2013 mu mirenge ya Mbuye na Mwendo.

Police ikorera mu karere ka Ruhango, imaze iminsi yarahagurukiye ibiyobyabwenge, gusa ariko nubwo ikoresha imbaraga mu kubihashya ntibicika.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka