Abanyeshuri 50 ba ISPG basabye imbabazi ngo bakore ikizami cya Leta barangirwa

Mu banyeshuri 151 ba Institut Superieur Pédagogique de Gitwe bari banze gukora ikizami cya Leta, abagera kuri 50 baje gusa imbabazi ngo bapfe gukora ibizami bisigaye, ariko ubuyobozi bubabwira ko batabifitiye ubushobozi.

Tariki 29/10/2012, abanyeshuri 151 bo kuri ISPG banze gukora ikizami cya minisiteri y’ubuzima gikorwa n’abanyeshuri barangije umwaka wa gatatu mu ishami ry’ubuforomo ariko ku munsi ukurikiyeho bamwe muri bo bafashe ikemezo cyo gusaba imbabazi ngo bakore ibisigaye.

Dr Rugengane Jered uyobora ISPG avuga ko bitari gushoboka guhita babemerera gukora ibizamini bisigaye, ngo kuko byasabaga inzego zitandukanye kwicara bakabyigaho.

Aba banyeshuri banze gukora ikizamini kuko bakimenyeshejwe mu buryo butunguranye, dore ko abenshi bari baratashye. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bwamenyeshejwe ko abanyeshuri babo bazakora ikizami cya Leta mu ibaruwa yo kuwa 20/10/2012 kandi ntibari basanzwe bakora icyo kizami.

Bamwe mu banyeshuri banze gukora iki kizami bavuga ko batigeze bajya gusaba imbabazi, gusa ngo hari abagiyeyo kubera gutotezwa n’imiryango yabo.

Igitangaje ngo nuko mu banyeshuri 50 bari baje gusaba imbabazi ngo bakore ibizami bisigaye umwe ari we wagarutse abandi ntibagaruka bigaragara ko hari ikintu gikomeye cyihishe inyuma y’uku kwanga gukora ikizami; nk’uku bitangazwa na Gerald Urayeneza uhagarariye ISPG imbere y’amategeko.

Urayeneza kandi avuga ko, umunsi wa mbere wo gukora iki kizamini hari abanyeshuri bamwe bafungiranye abandi bababuza gukora ikizami ku nyungu zabo kugeza ubu bagishakishwa.

Abanyeshuri bo bahakana kuba barafungiranye bagenzi babo, bakagira bati « ubu se koko abantu dufite imyaka ingana itya, ninde wakora ibyo bintu cyangwa ninde wabikorera atabishaka ntibikugireho ingaruka».

Ubusanzwe iki kizami, cyagombaga gukorwa n’abanyeshuri 158, abagera kuri barindwi gusa aba aribo bemera kugikora.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ubuse ko abo banyeshuri bishe imiryango bayicisha inzara ngo bakunde barihe nsazamashuli, ubu bakaba ntamusaruro babonye, kandi nyuma y`imyaka 3 ishize bishyura ayikubye; buri mwaka byiyongera ayo mafr. ntiyacurujwe, andi akubaka za villa?Mwakurikije ukuri mugakemura ibibazo ko ibyo muvuga byose muca kuruhande ukuri, imivumo yabo muzayikizwa niki? mugerageze mutinye Imana!

Vanessa yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Ariko,abagaragu ba APAG mwagiye mugerageza nokubeshya abanyarwanda ukuri???!niko abobiyita amazina atariyo bagamije gusebya abana babanyeshuri uwize wese azi uko ukizame gikorwa nonse 1 week kubizame bya Leta ukekako ariryabazwa ry`umubatizo waho muri ESPAG??Please niyo medecine muzayireke niba abantu bazabazanira amafaranga yabo mukarya mwarangiza mukababuragiza!!!!!!!!Leta irabe maso ahubwo!MWISUBIREHO NAHUBUNDI IMITWE YOYANYU TURAYIMENYEREYE!!!

Nzirasanaho Gerard yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

Niba ntakinyoma mwimitse,nikuki abo banyeshuri 50 nubwo njye nzi neza ko ntabo mwaba mwarabimye izo mbabazi hanyuma umwe mukamwakira mwaba mwaramuciy’iki?ikinyoma ntikizigera gitsinda ukuri nagato.mwisubireho.

Laysa yanditse ku itariki ya: 4-11-2012  →  Musubize

ARIKO ABANTU BAJYE BAHA AGACIRO IBYO BIGA KANDI BIGARAGARA NKUMWUGA. UMUNTU UTEGANYA GUKORA AKAZI KAGIRA INGARUKA ZIHUSE KUBUZIMA BWA ABNTU ATINYA IKIZAMINI GUTE? NIBA BATIZEYE IBYO BIZE KUBURYO BATINYA NOKUBIBAZWA NTIBAKAGOBYE NO KUBIKORAMO. KUKO NTABWO UBUZIMA BWUMUNTU ARI UBWO KWIGIRAHO CYANGWA GUKINIRAHO. IBAZE UMURWAYI ABAGEZE IMBERE ARWAYE NGO NTIBAMUVURA NGO IGIHE CYARENZE CYANGWA NTIBABIMENYESHEZWE MBERE KO UMURWAYI AGIYE KUZA, ABO NINKABO NABONYE MURI HOPITAL YA RUHENGERI AHO UMUFOROMO YAFASHE AMARASO UMURWAYI WARI UHAGEZE SAA MBIRI ZA MUGITONDO NGO AMUKORERE IBIZAMINI, YABONA UNDI AJYE KUMUSIMBURA AGAHITA ARAMBIKA IBIKORESHO AHO AGAHITA YITAHIRA, SAA KUMI NI IMWE TWABAZA MUGANGA TUTI IBIZAMINI MWATWAYE MUGITONDO BIRAGARAGAZA IKI AKADUSUBIZA UWO YASIMBUYE NTAKINTU YAMUBWIYE. MUTEKEREZE NAMWE.

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 2-11-2012  →  Musubize

Abo banyeshuri harimo aboshya abandi kuko iyo ubonye udutsiko bakora guhera mugitondo kugeza nimugoroba usanga ari umugambi ufitwe n’abantu bake knd bashyiraho iterabwoba bagenzi babo.Ese ibizamini bakora muri class ko bakora 2 mu cyumweru mu masomo atandukanye kuki babitsinda?Bivuga ko ikizamini 1 bakitegura iminsi 2 nkaswe icyo bari babahaye icyumweru 1.Twasaba Ministeri y’ubuzima kubakatira urubakwiriye kuko bagiye no mukazi bazajya bavuga bati "Ntitwiteguye kuvura kuko uwo murwayi adutunguye"knd nanone ikindi ubonye agasuzuguro kabo gateye ubwoba no kutubaha aba bakuriye biteye agahinda.Ikibabaje cyane nuko Mercredi 31/10/2012 abanyeshuri banze gukora ikizami bahuye bakora ubusabane.Ubwo twabyita ubusabane bw’ubugabo cg ubw’ububwa?Tubitege amaso

Seleman yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ariko aba bayobozi bazabeshya kugeza ryari? maze baje mumashuri badutuma kubagombaga gukora ikizami ngo tubabwire ko babahaye chance ya nyuma(abatari bakoze bwa mbere) ngo baze gukora none ngo baraje basabye imbabazi barangirwa!!?!

Nurse bac I yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Kumvira ni byo bya mbere hanyuma ukazabaza nyuma.Icyi ni icyaha cyo kwigomeka kuri Leta n’Ubuyobozi bw’ishuri.Bazabirukane abatarakoze bose nta kindi bategerje.Ni ukwigomeka rwose.ISPG ni ishuri ryiza kandi ryigisha neza,abahize bakora mu nzego zose za Leta kandi bakora neza.

kaneza yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ndibwira ko hari ikibazo gikomeye inkuru itatomoye neza: ngo:
"Aba banyeshuri banze gukora ikizamini kuko bakimenyeshejwe mu buryo butunguranye, dore ko abenshi bari baratashye. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bwamenyeshejwe ko abanyeshuri babo bazakora ikizami cya Leta mu ibaruwa yo kuwa 20/10/2012 kandi ntibari basanzwe bakora icyo kizami."
Ni inde wamenyesheje ko hazakorwa icyo kizamini atinze kandi kuki bitamenyeshejwe hakiri kare? Ese umunyeshuri agomba kumenyeshwa ikizamini cya leta ngo yitegure mbere y’igihe kireshya gite? Lets be serious and take some people accountable.

Ad yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

ababaganga ko bashobora kuba ari ntakigenda ra!!,bazajye muri KHI babatoze kuko ibi byo biramenyerewe,kandi abahiga mbona batsinda,rwose ababanyeshuri bagize ubwoba bwubusa, bakubaza ibyo wize kandi uba ukibyibuka kuko ninabyo uba uzakorera abarwayi.

dudu yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka