Ruhango: Bavumbuye indiri y’abasore bacuruza urumogi

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ruhango zavumbuye aho insore sore zirirwa zitunganyiriza urumogi zishaka kubarwanya umwe araharasirwa undi atabwa muri yombi abandi baracika.

Ubwo abashinzwe umutekano birukankanaga uwitwa Vianney tariki 19/10/2012, uzwi nk’umujura ugendana ibyuma wayogoje abaturage, uyu musore yagiye ahungira mu nzu yuzuyemo abasore bagera ku icumi bari mu gikorwa cyo gupfunyika urumogi.

Aba basore bahise baburirwa n’umukecuru wari hafi aho ababwira ko bafashwe. Bamwe birutse abandi babiri barafatwa umwe afata icyuma cya faire bateaux agikubita umupolisi undi nawe baragundagurana.

Mu kwirwanaho, umupolisi umwe yahise arasa umusore witwa Kubwimana Etienne ariko ntiyagira icyo aba kuko yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo.

Habimana Aimable ngo uru rumogi aruzanirwa n'Umunyakigali.
Habimana Aimable ngo uru rumogi aruzanirwa n’Umunyakigali.

Ubwo twasangaga uyu musore aho arwariye tariki 19/10/2012, avuga ko we yari agiye gusura Habimana Aimable ariko ngo ntiyari azi ko bahakorera urumogi. Ngo yagiye kubona abona inzego z’umutekano zimuri hejuru nawe ashaka kwirwanaho kugirango azicike.

Uwitwa Habimana Aimable watahwe muri yombi, yemera ko acuruza urumogi aruzaniwe n’umuntu urukura i Kigali nawe akarufunga mu dupfunyika akagurisha mu baturage.

Icyakora abazi uyu musore bavuga ko atari ubwa mbere atabwa muri yombi, kuko ngo hari n’igihe yigeze gufatwa arufite mu modoka ariko aracika.

Abaturage batuye hafi y’iyi nzu ikorerwamo ubucuruzi bw’urumogi mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, bavuga ko umuryango w’uyu musore wose wicururiza urumogi. Hari murumuna we ufungiye i Muhanga ndetse na se wabo ngo afunguwe vuba kubera urumogi.

Ukigera muri iyi nzu uhasanga ibyuma abatunganya urumogi baba bafite biteguye kurwanya uri bubinjirane.

Zimwe mu ntwaro aba basore bifashisha igihe batewe.
Zimwe mu ntwaro aba basore bifashisha igihe batewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Jean Paul Nsanzimana, avuga ko ibi bibaye nyuma y’igihe gito mu nama y’umutekano bafashe ingamba zo guhashya ibiyobyabwenge muri uyu murenge.

Akomeza avuga ko ibi bigaragaza ko ingamba zafashwe zitangiye gutanga umusaruro kuko ngo ubu bagiye no guhagurukira n’abandi bose bakekwaho ubu bucuruzi.

Jean Paul yasabye abaturage gukomeza kuba maso bagatangira amakuru ku gihe ahantu hose baketse abacuruza cyangwa banywa urumogi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

niko se basore uku niko kwihesha agaciro bahora batwigisha? gusa ndabona uyu executif we agiye kubakangara

emmyx yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

yo birababaje kabisa kuba urubyiruko arirwo rukora ibyo biteye nisoni bikwiriye guhagurukirwa tukabirwanya twivuye in
yuma ok murakoze by

byiza augustin yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

YO BIRATUBABAJEPE URUMOGI RUGIYE KURIMBURA URUBYIRUKO PORISI NTITABAMASO URUBYIRUKORURASHIRA BIRABABAJE ABANYESHURI BASIGAYE ARIBIRYOBYABO KANDI ARIRWO RUBYIRU KORWEJO IMANA IBARINDE

UWIRINGIYIMANA PATRICK yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

faire bateaux, hahaha

uno yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka