Ruhango: Abari muri community policing barasaba kugira umwenda ubaranga
Abagize urwego rushinzwe umutekano rwa community policing rukorera ku mudugudu, rurasaba ko rwagenerwa umwenda w’akazi kugirango abaturage barusheho kububahira imirimo bashinzwe.
Abagize uru rwego rwa community policing, bavuga ko kugeza ubu abaturage batababona nk’abafite imirimo bashinzwe, ahubwo ugasanga babafata nka bagenzi babo.
Ibi ngo bituma akazi bashinzwe batagakora neza kuko igihe bagiye kugakora abaturage barabasazugura kuko baba babona ntaho batandukaniye nabo.
Nsabimana Emmanuel ari mu rwego rwa community policing mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Tambwe, mu murenge wa Ruhango, avuga ko kuba batagira umwambaro ubaranga bituma akazi kabo gapfa cyane.

Agira ati “ hari ubwo ujya gukemura ibibazo by’abaturage, ugasanga baragusuzuguye cyane kuko akenshi bamwe baba batanatuzi ko batajya banatwerekana mu baturage, bityo ibyo tugiyemo ugasanga ntitubigezeho”.
Nsabimana kimwe na bagenzi be bafatanyije umwuga, basanga babonye umwambaro ubaranga, byatuma babasha kunoza neza akazi bashinzwe.
Supt. Azarias Uwimana ushinzwe igenzura ry’umutekano muri minisiteri y’umutekano, avuga ko umwambaro kuri uru rwego atari ngombwa, kuko icyo baba babasaba ari ugutunga amakuru gusa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|