Ruhango: inkuba yakubise abantu barindwi, umwe ahita yitaba Imana

Kanyamanza Asinapaul w’imyaka 54 yakubishwe n’inkuba ahita yitaba Imana, abandi batandatu bari kumwe barahungabana bajyanwa mu bitaro bya Ruhango bo bakaba bamaze koroherwa.

Iyi nkuba yakubise aba bantu tariki 06/10/2012, igihe bari mu rusengero rw’abadivantisite ruri mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Bihezande Idrissa, avuga ko kugeza ngo uretse nyakwigendera witabye Imana, abandi bo ngo bamaze koroherwa, kuko bakimara gukubitwa n’inkuba bahise bajyanwa ku bitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi.

Mu karere ka Ruhango, hamaze iminsi hagaragara impfu z’abantu bahitanwa n’inkuba. Ibi biba buri gihe inzego z’ubuyobozi zihora zishishikariza abantu gushyira uturinda nkuba ahantu hatandukanye.

Hamwe mu hantu inkuba zikunze kwibasira hahurira abantu benshi harimo; nko ku nsengero, ku bigo by’amashuri, ku mavuriro n’ahandi.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka