Ruhango: Yafashwe atera amase n’imisenyi ku macumbi y’abanyeshuri

Nyuma y’aho abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rwa G S Indangaburezi mu Ruhango, bavuze ko bamaze iminsi baterwa n’amajyini, akabaniga, ubuyobozi bw’iri shuri bwafashe bamwe mu bantu barara batera amabuye, imisenyi n’ibindi mu macumbi y’abanyeshuri.

Mu gitondo cya tariki 19/10/2012, hafashwe umwana umwe arimo gutera amase avanze n’umusenyi mu macumbi y’abanyeshuri abandi 5 bari kumwe baburirwa irengero.

Icyumweru kimwe mbere yaho, abanyeshuri biga muri G S Indangaburezi bavuze ko batewe n’amajyini akaniga abana babiri abandi 17 bagahahamuka.

Ubuyobozi bw’iri shuri buravuga ko kuva icyi kibazo cyaba, butahwemye gushakisha ikintu kirara kibuza amahora abanyeshuri babo.

Gatari Sylvere, umuyobozi w’iri shuri, avuga ko nyuma y’iminsi mike, bahise bafata abarara babuza amahoro abanyeshuri gusa ariko ngo ntibyoroshye kumenya icyo ababikora bagamije.

Mu bana batandatu barimo gutera amabuye, imisenyi, n’amase mu macumbi y’abanyeshuri, umwe niwe watawe muri yombi abandi baracika.

Patrick Bamenyimana w’imyaka 15 watawe muri yombi, avuga ko ari abantu bababwira gukora ibi akavuga ko atazi amazina yabo, ariko ngo babikora bagamije kubuza amanyeshuri amahoro.

Abanyeshuri bavuga ko iyo bageze mu macumbi yabo, ngo hari umuntu ukunda kuhanyura ubabwira ko ari Obama, avuga ko iryo joro ari bubatere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka