Ruhango: Batatu bari mu maboko ya Polisi bazira gucuruza inzoga z’inkorano
Itangishaka Maurice w’imyaka 23, Maniraguha Emmanuel w’imyaka 28 na Hategekimana Claude w’imyaka 22 y’amavuko, bafungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, kubera gucuruza inzoga z’inkorano zizwiho kwangiza ubuzima bw’abazinkwa.
Batawe muri yombi hifashishijwe umukwabo w’inzego z’umutekano zitandukanye zikorera mu karere ka Ruhango wakozwe mu gitondo cya kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012, wakorewe mu midugudu ya Mujyejuru na Nyarusanjye mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruahango.
Hafashwe litiro 1180 z’inzoga z’inkorano, hanafatwa izindi nzoga zituruka hanze ku buryo bwa magendu zitwa African Gin zizwi kw’izina rya Tunuri amakarito ane.
Abaturage batuye muri aka gace, bavuga ko bitoroshye guca kuri aba bantu gucuruza inzoga z’inkorano, kuko zari zimaze kubateza imbere cyane k’uburyo hari n’abari bamaze kuzikuramo amazu.
Gusa inzego z’umutekano zikorera muri aka karere, zo zivuga ko ziteguye guhangana n’abacuruza inzoga nk’izi hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.



Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|