Abatuye mu Mujyi wa Kigali, inshuti n’imiryango bibutse abazize Jenoside biciwe ku musozi wa Nyiraruhinga uzwi ku izina rya Ruzirabatutsi (hafi y’uruganda rwa Ruliba kuri Nyabarongo).
Akarere ka Nyarugenge n’Abafatanyabikorwa bashyize i Nyabugogo, i Nyamirambo na Kimisagara ahantu ho gupimira ku buntu indwara zitandura, ndetse no gutanga serivisi n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere.
Itsinda ry’abaganga b’inzobere baturutse mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bari mu Rwanda aho batangiye kubaga ibibyimba byo mu nda ku bagore bafite ubwo burwayi, bikaba bikorwa ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’umuryango Rwanda Legacy of Hope, ari na wo uzana abo baganga kandi abarwayi bakavurwa ku buntu.
Umuryango Rwanda Lagacy of Hope usanzwe ufite ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ibyo gufasha abatishoboye, kuzana abaganga bakavura abantu indwara zananiranye ku buntu, winjiye no mu kurwanya ubuzererezi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ubinyujije mu mikino n’amasengesho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasohoye itangazo rihamagarira abantu baburiye ababo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kureba niba mu mibiri yahabonetse hari abo bamenyamo.
Mu rwego rwo guca burundu urugero rw’igwingira rungana na 27%, mu bana bato bari munsi y’imyaka itanu, Akarere ka Nyarugenge kihaye imyaka ibiri yo gukoresha Abajyanama b’ubuzima bazakurikirana buri rugo n’ingo mbonezamikurire.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, Kazubwenge Kayitare Joseph, avuga ko abagabo batarumva agaciro k’umugore ari injiji kuko kuri we yumva umugore ari byose.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali byatangiye kubakira abaturiye ruhurura ya Mpazi mu murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, izindi nyubako zisimbura inzu z’akajagari.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, mu muhanda Kimisagara Nyabugogo wo mu Karere ka Nyarugenge, hafashwe umusore utaramenyekana imyirondore ye, wamenaguye ibirahuri by’imodoka eshatu hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, bigakekwa ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Mu minsi ibiri Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaze mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko basanzemo ibibazo byinshi bijyanye n’ibikorwa remezo, ndetse ko bagiye kubikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke, kuko bishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.
Mu Karere ka Nyarugenge hatangijwe Icyumweru cy’Ubujyanama ku nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze imiyoborere myiza, ishyira umuturage ku isonga mu mitangire ya Serivisi”.
Ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, mu Mujyi wa Kigali muri Car Free zone (Imbuga City Walk), habereye imurika ry’inkuru zishushanyije hagamijwe gukundisha abantu umuco wo gusoma, ndetse abafite impano barimo n’abana bashishikarizwa kwandika inkuru zishushanyije, kuko zitambutsa ubutumwa neza kandi zitarambira abasomyi.
Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karama mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bafashe umwanzuro wo kwiga imishinga ibatunga, ikanababyarira inyungu aho kugira ngo bahore bicaye gusa ntacyo binjiza.
Abatuye mu gace kitwa Norvège mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ubuzima bwaho bugenda burushaho guhenda bagereranyije no mu myaka yo hambere, kubera iterambere ririmo inyubako nziza n’ibikorwa remezo bikomeje kuhashyirwa.
Mu gihe hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ku itariki 14 Gashyantare, muri Arikidiyosezi ya Kigali, byari ibirori aho imiryango inyuranye yavuguruye amasezerano, inizihiza Yubile y’imyaka inyuranye imaze ishakanye.
Abatuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugege, by’umwihariko ahazwi nko muri Tarinyota, barishimira ko hahindutse hakaba hasigaye hakurura ba mukerarugendo.
Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bavuga ko bagisiragizwa igihe bakeneye serivisi mu nzengo z’ibanze. Abo baturage bavuga ko atari kenshi umuntu akenera serivisi ku kagari, ku Murenge cyangwa ku karere ngo ayibonere igihe kuko bimusaba gutegereza umwanya, hakaba n’igihe ataha atayibonye bikamusaba kuzagaruka (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, bafashe Niyongoma Alphonse w’imyaka 44 na Muhoza Dieudonné w’imyaka 38. Bafatanywe ubutumwa bugufi bw’ubuhimbano bugaragaza ko bipimishije Covid-19, bafatiwe mu Karere ka (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwatangiye gahunda yo kwifashisha ubugeni mu guhindura agace kazwi nka Biryogo, by’umwihariko mu gace kagizwe Cari Free Zone.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge, Akagari ka Nyakabanda ya I mu mudugudu wa Rwagitanga, habereye urugomo rwakorewe abanyerondo babiri barakomereka bikabije bahita bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge kwitabwaho.
Abaturage bo mu murenge wa Nyakabanda batuye mu kagari ka Munanira, Umudugudu wa Kigabiro bahangayikishijwe n’amafaranga y’amazi bacibwa ku ivomero rusange ry’abaturage badafite ubushobozi bwo kwizanira amazi mu ngo zabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abafatanyabikorwa, basabye abagize Inama Njyanama z’Imirenge batowe, guhindura imikorere bakegera abaturage kugira ngo ibibazo bafite birimo n’icyo kutumvikana n’abayobozi babo (hamwe na hamwe) bikemuke.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Munanira II, Umurenge wa Nyakabanda, bahangayikishijwe n’uko ruhurura ya Kamenge itubakiye ikaba ishobora kubateza ibyago mu gihe hatagize igikorwa vuba, cyane ko muri iyi minsi harimo kugwa imvura nyinshi.
Ku wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yahuguye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyarugenge, uburyo bakoreshamo kizimyamoto mu gihe habaye ikibazo cy’inkongi, bakajya kuzimya umuriro.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge buramenyesha abaturage b’Akarere ka Nyarugenge n’abandi bose ko guhera ku wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021, bongera gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe.
Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abikorera bo muri uwo Murenge, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, bashyikirije utugari twose tuwugize moto zizajya zikoreshwa mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiratangaza ko buri mwaka mu Rwanda haboneka byibuze abarwayi ba kanseri bashya bagera ku 5000, harimo abagore n’abagabo.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’igenzura yakoreye ibitaro bya MBC, bikorera mu Karere ka Nyarugenge, guhera tariki ya 06 Ukwakira 2021 bigomba gufunga burundu.
Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyabanga hagaragaye amashusho agaragaza abanyerondo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge bashyamiranye n’abagore babiri b’abazunguzayi kugeza igihe umwe muri abo banyerondo yanizwe akanaturwa hasi.
Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021, nibwo humvikanye inkuru y’umusore washatse kwiyahura ariko ntiyapfa. Amakuru avuga ko mbere yo kujya kwiyahura yabanje guhamagara mushiki we amubwira inyubako arimo kandi ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye.