Mu Biryogo hatangiye gukurura ba mukerarugendo (Video)

Abatuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugege, by’umwihariko ahazwi nko muri Tarinyota, barishimira ko hahindutse hakaba hasigaye hakurura ba mukerarugendo.

Ni nyuma y’uko imwe mu mihanda yo muri Tarinyota yasizwe amarangi bakagira n’ahantu hadakoreshwa n’imodoka (Car free zone), hagahindurwa ahantu nyaburanga kugira ngo abahakorera ubucuruzi barusheho kubukora neza bisanzuye, abantu bicaye neza batabyiganira mu mazu ahakorera ubucuruzi.

Abatuye mu Biryogo by’umwihariko abakunda kugenda muri Tarinyota baravuga ko kuri ubu hatakiri muri Tarinyota kuko basigaye bahagereranya no muri MIAMI muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agace kazwiho gusurwa na ba mukerarugendo benshi, bitewe n’uko muri iyi minsi Biryogo na yo isigaye isurwa cyane bitandukanye na mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ubwo yasuraga mu Biryogo by’umwihariko muri Tarinyota, Mihigo yavuze ko bashimishwa cyane n’ukuntu hasigaye hasa neza.

Ati “Ndi hano, naje gufata aga Teveri (thé vert) hano muri Tarinyota, ariko ntihacyitwa Tarinyota, hasigaye hitwa kuri Miami, kuko aha hahoze kera ari Tarinyota ariko ubu bisa nk’aho icyaka cyarangiye, kuko ni ho abantu basigaye bafatira icyo kunywa. Sinzi rero niba ari yo mpamvu banahahinduriye iryo zina, bakavuga ngo reka tuhagire kuri Miami, kuko cyera inyota yicaga abantu nta cyo kunywa cyahabaga”.

Akomeza agira ati “Ubu rero uraza ukagura teveri ku biceri byawe 200, ukagura chapati y’ijana, ukaba wanywa n’icyayi cy’ijana, umunsi wawe ukagenda neza, ugataha ukigira mu rugo, kuko ngenda mbona nk’abantu baturutse za Nyarutarama, Remera, abaturutse ruguru iyo ngiyo za Kitabi, ku Giticyinyoni, baje gusa kureba mu Biryogo uko hameze, ngo barashaka kureba uwo muhanda usizemo irangi rya Miami, benshi ntabwo baba babyumva”.

Kuri ubu ngo uretse abatuye mu bindi bice bagira amatsiko bakaza kureba uko umuhanda wasizwe amarangi y’amabara atandukanye, ngo hasigaye hagendwa n’abanyamahanga batandukanye, na bo bishimira uburyo hakozwe, ibintu abahatuye bavuga ko bisigaye bikurura abantu benshi, bigatuma harushaho gusurwa.

Uwitwa Saidat avuga ko kuva imihanda yo mu Biryogo yasigwa amarangi hakagirwa ahantu nyaburanga, hatangiye kugendwa n’abantu benshi batandukanye, bituma n’abahatuye barushaho kuhakunda.

Ati “Hakuruye abantu bituma natwe tuhitabira, ariko nyine ubu turirekura, amafoto tukifotoza, tugasabana n’inshuti, urabona hari abantu benshi cyane, nyine nawe ukumva uri nk’i Burayi, nubwo utaba uri i Burayi ariko ukumva uri nk’i Burayi”.

Mugenzi we witwa Omar Mushinzimana ati “Mu by’ukuri abaturage benshi cyane bagenda bibaza impamvu hano hahindutse, kera cyane twe twavukiye hano, twabonaga ari ahantu hadashimishije, haba inzu z’amadebe, nta rujya n’uruza rwabaga ruhari, ariko muri iki gihe ubona umuntu wese, ava hirya no hino avuga ngo reka njye kureba Nyamirambo mu Biryogo. Mu by’ukuri nkatwe twahavukiye tubona ari ibintu bishimishije cyane. Jyewe sinshidikanya ko mu Rwanda ari ho hantu heza hagezweho ubu ngubu”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iyi ari gahunda igamije impinduka zishingiye ku byifuzo by’abaturage, aho Umujyi wa Kigali wifashishije ubugeni mu guhindura Biryogo.

Kurikira ibindi muri iyi video:

Video: Eric Ruzindana & Amon B. Nuwamanya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka