Video: Dutemberane mu gace ka Norvège ya Kigali kitiriwe igihugu cy’i Burayi

Abatuye mu gace kitwa Norvège mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ubuzima bwaho bugenda burushaho guhenda bagereranyije no mu myaka yo hambere, kubera iterambere ririmo inyubako nziza n’ibikorwa remezo bikomeje kuhashyirwa.

Umusaza Rwabuyege François w’imyaka 75 wavukiye muri ako gace kacyitwa Karama kose, avuga ko kera aho hantu hahoze imirima yahingwagamo imyaka none ubu hakaba harubatswe amazu. Ati: ‘Hariya urora hose hari imirima yahingwagamo amasaka, ibijumba, ibishyimbo n’indi myaka kuko twari dutunzwe no guhinga. Aho haziye abagabo bakize rero nibwo hiswe Norvège batangiye kuhubaka izo nzu murora ndende’.

Norvège itunze ubuzima bw’imiryango itandukanye y’abaturage baje kuhashakira ubuzima nk’uko bamwe muri bo babyemeza, bati: “Nkanjye naturutse i Nyamagabe. Ndi Umufundi naje gushakira ubuzima hano bampemba ibihumbi bitandatu. Iyo maze kuyagwiza ndanyaruka nkareba umuryango kuko mfite abana batatu n’umugore, urumva ko n’ubwo ntabasha kuhagura ikibanza bitewe n’ubushobozi ariko ntunga umuryango.”

Abahatuye bavuga ko kera hahoze ubuzima bworoshye, none ubu ngo buragenda buhenda
Abahatuye bavuga ko kera hahoze ubuzima bworoshye, none ubu ngo buragenda buhenda

Undi waturutse mu Karere ka Rulindo ati: "Mfite imyaka 20 narangije amashuri yisumbuye sinabona akazi. Aho kugira ngo nsabirize mfite amaboko cyangwa mfatwe nibye, namenye ko hano nahaza gushakisha ubuzima mpita mpaza. Ku munsi mpembwa ibihumbi bibiri na magana atanu, nyakodeshamo inzu, akantunga ndetse rimwe na rimwe nkagira ayo nohereza imuhira".

Norvège iherereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge. Mu minsi ishize hashyizwe umuhanda mwiza worohereza abaturage mu ngendo bakora.

Hari irerero rifasha mu burezi bw’abana bafite guhera ku myaka itatu kugeza kuri itanu. Hubatswe inzu zigezweho ziherutse gutahwa n’Umukuru w’Igihugu ziri mu byiciro bitandukanye ku buryo umuturage ashobora kugura ku giciro kimunogeye.

Abenshi bahamya ko ikibanza cyaho gisaba uwifite kuko gihenze. Ni mu gihe ibiciro fatizo by’ubutaka mu Rwanda 2021, byateguwe n’Urugaga rw’Abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda rugena ibiciro by’ibibanza hagendewe ku bintu bitandukanye.

Ruvuga ko ikibanza cyo guturaho amafaranga make ashoboka ari 3,849 kuri metero kare mu Mudugudu wa Karama ho mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali.

Muri aka gace hakomeje kuzamurwa amazu meza atuma gahindura isura
Muri aka gace hakomeje kuzamurwa amazu meza atuma gahindura isura

Kurikira ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka