Kigali: Undi muntu yagerageje kwiyahura

Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021, nibwo humvikanye inkuru y’umusore washatse kwiyahura ariko ntiyapfa.

Amakuru avuga ko mbere yo kujya kwiyahura yabanje guhamagara mushiki we amubwira inyubako arimo kandi ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye.

Mushiki we ngo yagerageje kumuhagarika aranga, maze ahita atega moto ngo agende amutangire ariko ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo, ahubwo yagiye mu yindi.

Bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri, maze agwa hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru acira n’amaraso ariko ntiyapfa ndetse ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Ntihahise hamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musore yiyahura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri harebwe urubyiruko akazi kabamwe karahagaze reba nkabakoraga mu mikino yamahirwe nutubari abo bose mukeka ko babayeho gute? ntagikozwe ntibizavamo pe mutuvuganire

Elias yanditse ku itariki ya: 17-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka