Umujyi wa Kigali watangiye kubakira abaturiye ruhurura mu manegeka ku nkunga ya Banki ya Kigali

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali byatangiye kubakira abaturiye ruhurura ya Mpazi mu murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, izindi nyubako zisimbura inzu z’akajagari.

Umujyi wa Kigali wagiranye amasezerano na BK yo kubakira abaturage inzu zigezweho
Umujyi wa Kigali wagiranye amasezerano na BK yo kubakira abaturage inzu zigezweho

Hazakoreshwa abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki ya Kigali (BK Plc) yatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni 150.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iyi gahunda izavana ahitwa mu manegeka imiryango 17 y’abaturage bubatse mu mirenge ya Gitega, Muhima, Rwezamenyo na Kimisagara.

Iyi miryango izahita ituzwa mu nyubako zigezweho habanje gusenywa imiturire yitwa akajagari ikikije ruhurura, hasigare igice kinini kizanyuzwamo umuhanda uva ahitwa kwa Mutwe (i Nyamirambo) ugera i Nyabugogo.

By’umwihariko inzu izubakwa mu mafaranga yatanzwe na Banki ya Kigali yatumye hasenywa ‘utujagari’ tw’imiryango itatu, ariko niyuzura izatuzwamo imiryango 11 bahereye ku miryango itatu yasenyewe.

Hari n’izindi nyubako ebyiri zirimo kubakwa muri ako gace ku nkunga ya Banki y’Isi (itavuzwe uko ingana) zikazatuzwamo imiryango 56 nyamara harahoze hatuye imiryango 17.

Izi nyubako zizaza zisanga ngenzi zazo ebyiri (imwe iri mu murenge wa Gitega indi iri hakurya muri Kimisagara) zamaze kuzura, zikaba zarubatswe ahantu hari hatuye imiryango 10 ariko ubu ngo zifite ubushobozi bwo gutuza imiryango 37.

Bitewe n’uko ari amagorofa, izi nyubako zitwara umwanya muto w’ubutaka kurusha inzu nyinshi zubakwa zinyanyagiye ku butaka.

Ni umushinga w'ubufatanye hagati y'Umujyi wa Kigali na Banki ya Kigali
Ni umushinga w’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali na Banki ya Kigali

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru agira ati “Kuva kwa Mutwe kugera i Nyabugogo hazaba harimo umuhanda uhahuza, kuko urabona ko kugira ngo umuntu ave hano (Kimisagara) ajya mu Mujyi byamusabaga kujya kuzenguruka Nyabugogo, ni gahunda izashyirwa mu bikorwa bitarenze imyaka ibiri”.

Uwitwa Mukandanga Marie-Rose, umwe mu batujwe mu nyubako iri mu Gitega avuga ko bahoraga baterwa n’imivu y’amazi mu nzu mu gihe imvura yagwaga, kandi badafite ahantu bashyira ubwiherero.

Mukandanga agira ati “Twahuraga n’ibiza bidasanzwe ugasanga buri munsi turayora amazi mu nzu, kubona ubwiherero burenze metero eshatu(z’ubujyakuzimu) byari ikibazo, Umujyi wa Kigali waritegereje umera nka Malayika utubonekeye”.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, ashima imiturire mishya y’abaturage bakuwe mu manegeka, kuba ibikoresho byose birimo gukoreshwa mu kububakira hafi ya byose bikorerwa mu Rwanda, ndetse no kuba abaturage benshi bazahabwa imirimo.

Dr Karusisi avuga ko bidateye ishema kubona abaturage b'i Kigali babaho nabi
Dr Karusisi avuga ko bidateye ishema kubona abaturage b’i Kigali babaho nabi

Dr Karusisi yemeza ko ibi byose byateza imbere ubucuruzi burimo n’ubwa BK, aho yizeye ko bazagaruka babona uwo musozi wa Gitega uriho inyubako zigezweho kandi abantu bazikoreramo ubucuruzi butandukanye.

Yagize ati “Nk’abaturage b’Umujyi wa Kigali, dore ko natwe twitwa Banki ya Kigali, ntabwo twaterwa ishema no kubona Abanyakigali batuye ahantu habi. Leta ifite gahunda ifatika imeze neza, tuzakomeza tuyitere inkunga, tuzakomeza dukorane kugira ngo inzozi zacu zo kubona Abanyakigali batuye ahantu heza tuzazigereho vuba.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, avuga ko abaturage bakwiye kwishimira inzu bahawe n’ubwo ari nto, kuko ngo zihenze, zikomeye kandi zubatswe mu buryo butabateza ibyago, ndetse ko kuba zubatswe zigana hejuru bituma hasi hasaguka ubutaka bunini bwo gukoreshwa ibindi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu(wambaye ingofero y'umweru), Dr Karusisi (hagati) na Pudence Rubingisa, batangiza imishinga yo kubakira abaturage inzu zigezweho hafi ya Ruhurura ya Mpazi muri Gitega
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu(wambaye ingofero y’umweru), Dr Karusisi (hagati) na Pudence Rubingisa, batangiza imishinga yo kubakira abaturage inzu zigezweho hafi ya Ruhurura ya Mpazi muri Gitega

Minisitiri Gatabazi avuga ko yabonye mu turere dutandukanye mu Ntara z’Iburasirazuba n’Amajyaruguru ingo z’abaturage nka 500 zitura ku butaka bungana na hegitare 50, ariko nyuma yo kuvugurura imiturire ngo abo bose batujwe kuri hegitare imwe haboneka ubutaka bunini bwo guhingaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko gahunda Leta ifite ari ugufasha abaturage gukomeza gutura mu Mijyi basanzwemo, aho guhungishwa iterambere bajya gutura ahandi.

Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y'inzu izubakwa mu nkunga ya Banki ya Kigali
Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y’inzu izubakwa mu nkunga ya Banki ya Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nuko mwamenyekanishya icyo mwangedeyeho mutanga amazu kubo mwasenyeye

Umukiza damas yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

mwakoze ibintu bitarimo uburiganya muri gitega kuri ruhurura

Umukiza damas yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka