I Nyabugogo, Kimisagara na Nyamirambo harapimirwa ku buntu indwara zitandura muri iyi Weekend

Akarere ka Nyarugenge n’Abafatanyabikorwa bashyize i Nyabugogo, i Nyamirambo na Kimisagara ahantu ho gupimira ku buntu indwara zitandura, ndetse no gutanga serivisi n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, Murebwayire Betty, na we yipimishije indwara zitandura
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, Murebwayire Betty, na we yipimishije indwara zitandura

Nta bushakashatsi ku miterere y’indwara zitandura n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina burakorwa ku bagenda i Nyabugogo n’abatuye hafi yaho, ariko ako gace ngo kagerwamo n’abantu batari munsi y’ibihumbi 700 ku munsi, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, Murebwayire Betty avuga ko gahunda yo gupima indwara zitandura n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, irimo gutangwa ku buntu muri izi mpera z’icyumweru (Weekend) kuva tariki 23-24 Mata 2022.

Yasabye abaturage bari bitabiriye kwisuzumisha, ko batagomba kujya kwivuza umutima, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi ari uko byabarenze, kuko icyo gihe indwara iba itagikize.

Murebwayire yagize ati "Ni umwanya wo gusobanukirwa ko kujya kwa muganga bitagombera kuba umuntu yarembye."

Iyi gahunda Akarere ka Nyarugenge kayifatanyijemo n’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuvuzi(MEDSAR) hamwe n’Umuryango w’Ababiligi ushinzwe Ubutwererane mpuzamahanga Enabel.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yasabye abaturage kwitabira kwipimisha indwara zitandura
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yasabye abaturage kwitabira kwipimisha indwara zitandura

Abanyeshuri bagize MEDSAR bavuga ko muri iyi weekend bafite ubushobozi bwo gupima indwara zitandura no gutanga serivisi n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, ku bantu barenga ibihumbi bitandatu kuri site eshatu zirimo gukorerwaho za Nyabugogo, Kimisagara(Maison des Jeunes) n’i Nyamirambo kuri Club Rafiki.

Umuyobozi wa MEDSAR, Eric Niyongira, avuga ko n’ubwo nta nyigo bafite, amaso abereka ko indwara zitandura ngo zirimo kwiyongera ku rugero rukabije kandi atari ku bantu bakuze gusa, ahubwo n’abato barazirwara bitewe ahanini n’imirire mibi.

Niyongira ati "Urasanga umuntu ari kurya amavuta menshi cyane, nta myitozo ngororamubiri akora, ndetse hari na bamwe banywa itabi n’abanywi b’inzoga nyinshi, kandi tuzi ko ibyo byose bitera zino ndwara zitandura".

Uwitwa Bimenyimana avuga ko yaje kwipimisha kuko akeka ko yaba afite uburwayi bwa diyabete cyangwa kanseri, kuko yanyweye itabi ndetse inzoga kugeza n’ubu akaba akizisoma.

Abitabiriye kwipimisha indwara zitandura i Nyabugogo
Abitabiriye kwipimisha indwara zitandura i Nyabugogo

Ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, umukozi wa Enabel witwa Benedict Briot avuga ko benshi mu Baturarwanda bamaze gusobanukirwa n’uburyo bwo kwirinda SIDA no gutwita batabishaka, ariko ikibazo kikaba kutabishyira mu bikorwa.

Iki gikorwa cyo gupima ku buntu indwara zitandura no gufasha abantu mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere muri Nyarugenge, Enabel ivuga ko yagiteye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu.

Habanje gukorwa umuganda mbere y'ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura
Habanje gukorwa umuganda mbere y’ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka