Abaganga b’inzobere baturutse hanze batangiye kuvura abagore bafite ibibyimba mu nda

Itsinda ry’abaganga b’inzobere baturutse mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bari mu Rwanda aho batangiye kubaga ibibyimba byo mu nda ku bagore bafite ubwo burwayi, bikaba bikorwa ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’umuryango Rwanda Legacy of Hope, ari na wo uzana abo baganga kandi abarwayi bakavurwa ku buntu.

Aha babaga umugore ufite ikibyimba mu nda
Aha babaga umugore ufite ikibyimba mu nda

Uwo muryango usanzwe uzana abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye, abaje kuri iyi nshuro bakaba baratangiye kubaga ku wa Kane tariki 21 Mata 2022, umurwayi bahereyeho mu bitaro bya Nyarugenge ni uwitwa Kantengwa Thacienne, ubu akaba abasha kuvuga ndetse akemeza ko agenda amererwa neza.

Kantengwa yagize ati “Natangiye numva mbabara mu nda mu ruhande rw’ibumoso, nza kujya kwa muganga bancisha mu cyuma, hanyuma bambwira ko mfite akabyimba mu nda. Umuganga yambwiye ko umuti ari ukabaga ariko ngategereza kikabanza kigakura. Naraje haciye igihe ngo bambage, ariko bampa gahunda ya kure kandi mbabara cyane kuko nari nkimaranye imyaka 3”.

Ati “Maze kumva ko hari abaganga b’abagiraneza bazaza kuvura abafite uburwayi nk’ubwanjye, nza hano ku bitaro ndiyandisha, none ni jye bahereyo ejo. Ubu ndumva meze neza n’ubwo ububabare butarashira kubera kubagwa. Ndashimira cyane umuryango Legacy of Hope wazanye aba baganga, cyane ko mpise mvurwa ntabanje gutegereza, Imana ibahe umugisha”.

Uyu mubyeyi yishimiye ko yabazwe akaba agenda amererwa neza
Uyu mubyeyi yishimiye ko yabazwe akaba agenda amererwa neza

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyarugenge, Dr Deborah Abimana, avuga ko kuza kw’abo baganga ari inkunga ikomeye kuri ibyo bitaro.

Ati “Ni inkunga ikomeye kuba bano baganga baje kutwunganira mu kuvura abarwayi, cyane cyane abafite ibibazo bikeneye inzobere. Dusanzwe tuvura abakenera kubagwa bari hagati ya 5 na 6 ku munsi ndetse hakanasuzumwa abagera kuri 15, gusa abakenera kuvurwa babazwe ni benshi cyane kuko tumaze kugera ku 1000, ariko twizera ko hamwe na bano baganga hazavurwa abantu benshi icyarimwe”.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Legacy of Hope, Reverend Osée Ntavuka, avuga ko kuzana abo baganga bavura abagore byatewe n’uko yari yamenye ko hari umubare munini w’abategereje kubagwa, hirya no hino mu bitaro by’u Rwanda.

Agira ati “Dusanzwe tuzana abaganga bavura indwara zitandukanye zirimo n’izananiranye zavurirwaga hanze. Kuzana abaganga bavura ababyeyi ni uko abakemera inzobere ari benshi, ari yo mpamvu tuzavurira hano mu bitaro bya Nyarugenge, ibya Kibagabaga ndetse no mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB)”.

Dr Deborah Abimana uyobora ibitaro bya Nyarugenge
Dr Deborah Abimana uyobora ibitaro bya Nyarugenge

Akomeza agira ati “Kubera ko tuzana abaganga kabiri mu mwaka, muri Nzeri uyu mwaka hazaza abandi ariko bwo bazaba ari benshi, kuko n’abarwayi twabonye ari benshi dukurikije imibare itangwa n’ibitaro”.

Umuryango Rwanda Legacy of Hope watangiye gahunda yo kuzana abaganga muri 2011, icyo gihe ngo habonekaga bake ariko bagenda biyongera uko umwaka utashye, ku buryo ubu bageze ku 150 basimburana kuza kuvura Abanyarwanda. Abo baganga iyo baje bizanira ibikoresho byose bazakenera, kandi iyo batashye bakabisigira ibitaro bakoreyemo.

Kugeza ubu uwo muryango umaze kuvura abantu 1,950 babazwe, ukaba ngo umaze kuzana ibikoresho by’asaga miliyoni 375Frw byose bisigara mu bitaro bavuriyemo, ndetse izo nzobere zikaba zimaze guhugura abanyeshuri muri kaminuza biga ubuganga 76, n’ubu hakaba hari abarimo guhugurwa, nk’uko bitangazwa na Reverend Ntavuka.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Legacy of Hope, Reverend Osée Ntavuka
Umuyobozi mukuru wa Rwanda Legacy of Hope, Reverend Osée Ntavuka

Uretse ubuvuzi, uwo muryango ufasha abatishoboye bishyurirwa mituweri, bafashwa mu mishinga ibyara inyungu, gukura abana b’inzererezi mu mihanda hifashishijwe imikino, amasengesho, kubigisha imyuga n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka