Umuryango wa Birabura Jean Marie Vianney ugizwe n’abantu 10, wari utuye ahitwa ku Kinamba mu kagari k’Amahoro mu murenge wa Muhima, ubu nta hantu ufite ucumbika nyuma yo kugwirwa n’inzu bitewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 30/10/2012.
Umugore witwa Seraphine Mukanyangezi utuye mu Kagali ka Amahoro mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge yatawe muri yombi tariki 28/10/2012, nyuma yo gutema umugabo we amuziza kumuca inyuma no kumwanduza agakoko gatera Sida.
Umukobwa w’imyaka 19 witwa Philomene Tuyisenge yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge tariki 17/10/2012 akurikiranweho kubikuza cheque y’ibihumbi 200 ya nyiri iduka rya Quincallerie Eco-Marche.
Umugore witwa Angelique Mukanyirigira w’imyaka 27 yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge tariki 16/10/2012 ahagana saa munani akekwaho kwiba miliyoni eshanu n’ibihumbi 545 mu iduka ryo muri Quartier Matheus.
Soko Salim w’imyaka 21 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima akurikiranyweho gushaka kwiba banki ya Ecobank ishami rya Biryogo, yitwaje imbunda y’igikinisho yakoresheje kugira ngo atere ubwoba umuyobozi wa Banki.
Inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’Urugaga rw’Abikorera(PSF), bashyizeho urwego rw’ibiganiro bise “RPPD”, rubahuza kugira ngo impinduka mu bucuruzi zihutishwe ku ruhande rwa Leta hanakemurwe ibibazo by’abikorera mu Rwanda ku ruhande rw’abikorera.
Polisi yo mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi imodoka yari itwaye forode y’amakarito 78 y’inzoga yo mu bwoko bwa African Gin ahwanye n’uducupa 640, kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012.
Perezida wa Republika Paul Kagame yongeye gutangarizwa umusanzu usaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi umwe, yavuye mu kugurisha ibintu by’agaciro mu ruhamye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012.
Ku wa kabiri taliki 02/10/2012 mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali hafunguwe ikigo kigisha umupira w’amaguru ndetse kikanatanga inyigisho zitandukanye ku rubyiruko “Kimisagara Football For Hope Centre”.
Umurambo w’umugabo witwa Emmanuel n’uwundi mwana ufite umwaka umwe n’amezi make yatoraguwe mu mugezi wa Nyabarongo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 01/10/2012.
Audace Niyomugabo ni we wegukanye imodoka ya nyuma muri tombola ya SHARAMA na MTN. Umuhango wo kuyimushyikiriza wahuriranye n’uko MTN yizihizaga isabukuru y’imyaka 14 imaze ikorera mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 25/09/2012.
Bisi ya KBS yagonze abantu batatu bari kuri moto ku mugoroba wa tariki 21/09/2012 mu Kagali ka Taba mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge barakomereka bikomeye.
Abakozi batatu ba Groupe Scolaire de Kigali bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge kuva tariki 17/09/2012 bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye by’icyo kigo.
Polisi y’igihugu yafatiye Noella Hitimana w’imyaka 17 kuri bariyeri ya Gitikinyoni, mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge tariki 05/09/2012 imusanganye imisongo 1800 y’urumogi yari yahishe mu gikapu.
Umugore w’imyaka 42 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 03/09/2012 nyuma yo gufatanwa imisongo 41 y’urumogi.
Abantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima kuva tariki 02/09/2012 bakekwaho kwiba iduka ry’umucuruzi ukomoka muri Pakistan witwa Faraz Ismail ukorera mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.