Abafite impano barashishikarizwa kwandika inkuru zishushanyije

Ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, mu Mujyi wa Kigali muri Car Free zone (Imbuga City Walk), habereye imurika ry’inkuru zishushanyije hagamijwe gukundisha abantu umuco wo gusoma, ndetse abafite impano barimo n’abana bashishikarizwa kwandika inkuru zishushanyije, kuko zitambutsa ubutumwa neza kandi zitarambira abasomyi.

Inkuru zikoze mu buryo bw'amashusho zitera amatsiko
Inkuru zikoze mu buryo bw’amashusho zitera amatsiko

Ni umuhango wabaye muri gahunda yo kwizihiza ukwezi kwahariwe guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, yateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’Inteko y’Umuco.

Incamake z’izo nkuru zishushanyije ndetse n’amashusho zagiye zishyirwa ku mpapuro nini zabugenewe, ku buryo byoroherezaga abitabiriye uyu muhango ndetse n’abandi bose bifuzaga gusoma.

Kuba abantu benshi batakigira umwete wo gusoma ibintu byanditse mu magambo gusa, niho Jérôme Irankunda, umwe mu banditsi b’Abanyarwanda bandika inkuru zishushanyije, ahera avuga ko zifite umwihariko wo gutanga ubutumwa mu buryo bwihuse.

Ati “Inkuru ishushanyije yumvikana vuba kurusha iyo mu bitabo bisanzwe, abantu benshi ntabwo bakigira umwete wo gusoma ibintu byanditse mu magambo gusa, ariko iyo dushushanyije, bituma abantu benshi babyitabira. Birabakurura, babona amashusho meza, bakarushaho kugira amatsiko no gusoma byisumbuyeho”.

Abahageze bavuga ko inkuru z'amashusho zidatuma barambirwa gusoma
Abahageze bavuga ko inkuru z’amashusho zidatuma barambirwa gusoma

Aimble Twahirwa ushinzwe iterambere ry’umuco muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, avuga ko ibirebana n’inkuru zishushanyije bigenda bitera imbere mu Rwanda.

Ati “Cyera mu mvaho hari igihe habaga urupapuro rwihariye rw’inkuru zishushanyije, abantu barazikunda kuko zibashimisha, kandi gutanga ubutumwa biba byoroshye. Dufite abana bafite impano zo gushushanya, birasaba kubahuza n’ababigize umwuga, kugira ngo ejo n’ejobundi habe n’abandika ibitabo, ariko bakabisohora mu nkuru zabo zishushanyije, kandi dufite ibintu byinshi byo gutanga, amateka menshi yo gusangiza isi, kandi mu nkuru ishushanyije biba byoroshye”.

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bitabiriye imurika ry’inkuru zishushanyije, babwiye Kigali Today ko zitabatera ubunebwe bwo gusoma.

Yvan Dushime wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko abantu bose badakunda mu buryo bungana gusoma bitewe n’ibyo baba barimo gusoma, ariko ngo iyo bigeze ku nkuru z’amashusho birushaho kubera byiza bose.

Buri wese yabonaga ibituma asoma
Buri wese yabonaga ibituma asoma

Ati “Cyane cyane izi nizo nziza, ubasha gusoma ukareba n’amashusho y’ibintu ukuntu biteye, nibyo biba ari byiza. Ubasha gusoma ukareba koko ko ibyo urimo gusoma bijyanye n’amashusho urimo kubona, ntabwo byagutera ubunebwe”.

Eric Santkin umwe mu bahagarariye umuryango wa Wallonie-Bruxelles International mu gace kavuga ururimi rw’Igifaransa, avuga ko iwabo ibirebana no kwandika inkuru zishushanyije byateye imbere cyane, bakaba biteguye gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere izo nkuru.

Buri tariki ya 15 Werurwe hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (Francophonie), ari narwo rwego imurika ry’inkuru zishushanyije ryakozwemo.

Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'ibihugu bivuga Igifaransa
Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka