#Kwibuka27: Abanyarwanda duhuje amateka - Ambasaderi Ron Adam

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, avuga ko kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ari uko ibihugu byombi bihuje amateka ya Jenoside.

Ambasaderi Dr Ron Adam yifatanyije n'Abanyarwanda mu gusoza icyumweru cy'icyunamo
Ambasaderi Dr Ron Adam yifatanyije n’Abanyarwanda mu gusoza icyumweru cy’icyunamo

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, mu Karere ka Nyagatare bikaba byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga mu Murenge wa Matimba.

Ambasaderi Dr. Ron Adam yavuze ko yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko asanga isa n’iyakorewe Abayahudi muri Israel, igihugu ahagarariye na cyo cyibuka.

Ati "Abantu barishwe, baratwikwa, bitwa amazina abatesha agaciro kubera ko gusa ari Abayahudi cyangwa Abatutsi".

Ambasaderi Adam yavuze ko yakunze intego ya Perezida Paul Kagame yo kubaka u Rwanda rufite abaturage bafite ubuzima bwiza mu cyerekezo gishya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anaboneraho gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yashimye Ambasaderi Dr. Ron Adam kuba yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka no kunamira inzirakarengane zabuze ubuzima muri Jenoside bazizwa uko batiremye.

Yavuze ko n’ubwo icyumweru cyo kwibuka gisojwe ariko hazakomeza ibikorwa byo gukomeza kwegera abacitse ku icumu kugira ngo bafashwe.

Yagize ati “Ndashimira Ambasaderi wa Israel mu Rwanda n’abandi mwifatanyije natwe uyu munsi tuzirikana abavandimwe bacu bashyinguye hano mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga. Uyu munsi ni uwo gusoza icyumweru cy’icyunamo ariko Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi biramara iminsi 100. Ndabasaba kandi gukomeza kuba hafi y’imiryango ifite ababo bazize Jenoside”.

Mayor Mushabe kandi yavuze ko uyu mwaka hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere kandi rumeze neza ku buryo buhesha agaciro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside.

Yanavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwentanga ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 66 bishwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi nyuma y’uko zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kubera uburyo abari bahatuye bishwemo aho bicirwaga ku gasozi ngo hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga witabiriwe n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, uhagarariye IBUKA, uhagarariye urubyiruko n’uhagarariye abafite ababo bahashyinguye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka