Abanyarwanda 6 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda harimo utabasha kugenda

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021 nibwo Abanyarwanda batandatu n’umwana w’umukobwa bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare.

Muri abo Banyarwanda bahagejejwe harimo uwamenyekanye ku mazina ya Ngoga Nzamukosha Diane utabashije kuvugisha itangazamakuru kuko atamerewe neza.

Akigera ku mupaka wa Kagitumba akicaye mu modoka yaziyemo kuko atabashaga kugenda, yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye kandi ko abonye ubuzima.

Yakuwe mu modoka ateruwe na bagenzi be mu maboko, ikindi yashoboraga ni ukwicara hasi no kuharyama gusa.

Amakuru twabashije kumenya ni uko icyamushavuje cyane ari umwana we yabuze kuko yatandukanye na we agifatwa akaba aje atazi aho aherereye.

Ikindi ngo ni iyicarubozo yakorewe kuko yakubitwaga inkoni zo mu birenge n’ibindi bice by’umubiri kugira ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

Muri gereza ya CMI ya Mbuya ngo yari amazemo amezi 3 n’igice akorerwa iyicarubozo.

Ikindi ngo ni ibicuruzwa bye asize ndetse ngo anafatwa akaba yarambuwe Amadolari ya Amerika ibihumbi bitatu, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900.

Ngoga Nzamukosha Diane akaba yari afungiye muri gereza ya Mbuya na Kireka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"Umwanzi wa Afurika ni umunyafurika" sinzabeshyera umuzungu agira uko agenda nawe se Umunyarwanda n’umugande ntacyo bapfa ariko ndebera uburyo batwicira abacu. Bizacyemuka bigenze gute? ko mbona ubufatanye butazashoboka.Kera umugore yarubahwaga hose none mbwira koko.umugande ymvikanaga numunyarda bagashyingirana, barabyaranye Perezida wa Uganda n’uw’u Rwanda n’imiryango yabo bombi bavuga ikinyarwanda n’ikigande babaye inshuti zikomeye binjirana mu mateka barasuranye baragabirana nyuma birahinduka. none kuki ibi ngibi koko ubu nta muti byabona mbega agahinda?

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 4-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka