Nyagatare: Inyange igiye kubaka uruganda rukora amata y’ifu rwa Miliyari 20,5 FRW

Inyange igiye kubaka uruganda rukora amata y’ifu rufite agaciro ka Miliyoni 20.8 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuga angana na miliyari 20.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kubaka uru ruganda biri mu rwego rwo kongerera agaciro umukamo w’amata uboneka muri aka gace.

Uruganda rugiye kubakwa rwitezweho kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu kugura amata y'ifu hanze y'igihugu
Uruganda rugiye kubakwa rwitezweho kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu kugura amata y’ifu hanze y’igihugu

Ni uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi magana atanu (500,000) ku munsi nk’uko byemezwa na Crystal Ventures Ltd isanzwe ari nyiri uruganda Inyange.

Inkuru dukesha The Newtimes ivuga ko 72% by’agaciro k’uruganda azifashishwa mu kugura ibikoresho (imashini) naho 28% akoreshwe ku nyubako.

Ku mwaka uru ruganda ruzatunganya toni 14,000 cyangwa ibiro miliyoni 14 by’amata y’ifu.

Mu mwaka wa mbere uru ruganda ruzakora kuri 40% by’ubushobozi bwarwo ruzagere kuri 80% mu myaka itanu izakurikiraho.

Ibikorwa byo gukora inyigo byatangiranye n’uku kwezi kwa Mutarama 2021 bikazasozwa muri Werurwe uyu mwaka nyuma hakazakurikiraho ibikorwa byo kubaka.

Biteganyijwe ko uruganda ruzatangira gukora mu gihe kingana n’amezi 15 uhereye igihe inyubako zizatangirira kubakwa.

Iyubakwa ry’uru ruganda ngo rizagabanya amafaranga yashorwaga mu kugura amata y’ifu hanze y’igihugu.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwashoye miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutumiza amata y’ifu hanze y’igihugu.

Muri uwo mwaka u Rwanda rwaguze hanze y’igihugu toni 4,000 z’amata y’ifu.

Iyi mibare igaragaza ko buri mwaka hari ikiyongera ku mata atumizwa hanze kuko mu mwaka wa 2018 hari hatumijwe toni 36,000 ku gaciro ka miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amata y’ifu akoreshwa mu Rwanda ubundi yatumizwaga mu bihugu by’u Budage, u Buholandi, New Zealand n’u Bubiligi.

Mu Rwanda ubusanzwe haboneka umukamo wa Litiro miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 z’amata buri munsi, 10% gusa by’uyu mukamo bikaba ari byo bikorwamo Yawurute (Yoghurt) na Foromage (Cheese) n’ibindi.

Ibi bituma hari umukamo w’amata wangirika ari na byo uru ruganda ruzakemura.

Uru ruganda nirutangira gukora ruzaba rureba isoko ryo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ibyo muri COMESA ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho zo kubura umukamo kuko buri mwaka ugenda wiyongera.

Avuga ko aborozi benshi batangiye gutera ubwatsi bw’amatungo ku buryo n’impeshyi itakigira ingaruka ku mukamo.

Avuga ko uruganda nirwuzura bazaruhaza kuko igikomeye ari ukubona isoko.

Agira ati “Amata azaboneka, abantu bateye ubwatsi kandi buri mwaka umukamo uriyongera. Mu myaka itatu ishize twari kuri litiro miliyoni 10 ubu uyu mwaka turatenganya litiro miliyoni 24, hatabariwemo aca ku ruhande ndetse n’ayo mu ijoro kuko ntagurishwa. Isoko ribonetse amata ntiyabura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruzafasha aborozi ariko by’umwihariko abaturage babone akazi ndetse biteze imbere umujyi wa Nyagatare.

Ati “Ni igisubizo mu buryo bwinshi: Aborozi bazabona isoko ry’umukamo wabo, abaturage bazabona akazi, ariko by’umwihariko n’umujyi wacu uzatera imbere.”

Mu Karere ka Nyagatare haboneka umukamo uri hejuru ya litiro hagati ya 50,000 na 80,000 ku munsi hatabariwemo aca ku ruhande atageze ku makusanyirizo y’amata.

Ubwo aheruka mu Karere ka Nyagatare ku wa 25 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yasabye aborozi kwitegura uruganda rukora amata y’ifu abasaba by’umwihariko korora inka za kijyambere kugira ngo bazabashe guhaza urwo ruganda.

Yagize ati “Hari ibiganiro bihari hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda Inyange byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu litiro ibihumbi magana atanu (500,000) ku munsi, birasaba ko mukora cyane mukongera umukamo kugira uruganda rutazabura amata.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka