Nyagatare: Arakekwaho kujya kwiba igitoki agasinzirira mu murima
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, umuturage utahise amenyekana umwirondoro, yasanzwe mu rutoki rw’uwitwa Baguma bakunze kwita Kibaruma asinziriye, bakeka ko yari aje kwiba igitoki agafatwa n’imiti.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare.
Baguma avuga ko kuba uriya muntu yasinziririye mu rutoki rwe nta gitangaza kirimo.
Avuga ko ari imiti yashyize mu rutoki rwe kubera ko abajura bamurembeje ahubwo na we ngo yari atarizera ko uwayimuhaye atamuhangitse.
Ngo gushaka imiti y’abajura yabitewe n’uko yagerageje kurinda urutoki rwe ariko inshuro zose ntiyagira uwo afata kandi ibitoki bikibwa buri munsi.
Ati "Nkubwije ukuri ruriya rutoki uko ubona rusa neza kuriya sindatemamo igitoki ngo nkirye. Mpaha igitoki mfite urutoki, nararagamo nkavamo saa cyenda z’urukerera ariko singire uwo mbona ahubwo nagaruka mu gitondo ngasanga batemye ibitoki bagiye."
Akomeza agira ati "Ni cyo cyatumye nshakisha umuti, sinavuye aha nakoresheje telefone none Imana iramumpaye yari yaranzengereje. Imana ishimwe ahubwo, nibura ndaza kurya ku gitoki cyo mu murima wanjye."
Avuga ko atazongera kwirushya araramo kuko yabonye umuti kandi yizera ko nta mujura uzongera kumwiba.
Abaturage bahuruye bagerageza guhagurutsa uwo bikekwa ko yari yaje kwiba igitoki ariko guhaguruka birananirana.
Hari abavuze ko nyiri umurima yaje amukubita ikoma arahaguruka afata igare rye bikekwa ko yari bupakireho ibitoki, aragenda.
Nyiri umurima yavuze ko nta kindi yashakaga kuri uwo muntu usibye kumutamaza, dore ko muri ako gace havugwa ubujura bukabije.
Ohereza igitekerezo
|
Muduhe number
Natwe muduhe izo number zuwo muntu pe
Ahubwo mumutubarize amudushakire atubarizeko nuwahugujwe utwe yadusubizwa pe njye mbamugihugu cyohanze y’urwanda
Mwiriwe nimuduhe izo number
Naduhe iyo number nange ntuye imuhanga baranzengereje pe nimuyidushakire turagura pe