Nyagatare: Bagiye guhugurwa ku buhinzi n’ubworozi bitanga umusaruro utubutse

Umushinga Gabiro Agro- Business Hub, ugiye gutangira guha abahinzi n’aborozi mu Karere ka Nyagatare, amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere hagamijwe korora izitanga umukamo kandi ku buso buto bw’ubutaka ndetse n’umusaruro mwinshi w’ubuhinzi.

Bazahugurwa ku bworozi buteye imbere butanga umukamo utubutse
Bazahugurwa ku bworozi buteye imbere butanga umukamo utubutse

Ni umushinga w’Ubuhinzi n’Ubworozi Leta y’u Rwanda ifatanyijemo n’Igihugu cya Israel, ukazakorera ku buso bwa Hegitari 16,000 ariko ku ikubitiro ukazakorera ku buso bwa hegitari 5,600 mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

Ikiciro cya mbere cyawo, habanje ibikorwa by’ishuri mu buhinzi n’ubworozi bigomba gukorerwa ku buso bwa hegitari 100.

Ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi muri uyu mushinga, Nkurunziza Fred, avuga ko iri shuri rizafasha abahinzi n’aborozi mu bumenyi bugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’umukamo.

Bazahinga badategereje imvura kubera kuhira
Bazahinga badategereje imvura kubera kuhira

Kuri ubu ngo hari ubuso burimo imirimashuri y’imyaka itandukanye, ndetse n’ubwatsi bw’amatungo ari nayo bazigishirizaho abahinzi n’aborozi.

Agira ati “Dufite ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi. Tuzamwigisha uburyo bahinga yicaye mu ishuri nyuma tumutware no mu murima tumwereke intera agomba gusiga hagati y’igihingwa n’ikindi azagende akore igerageza mu murima we, kandi nabwo dukomeze kumuba hafi kugira ngo ibyo yize abishyire mu bikorwa.”

Akomeza agira ati “Hano dukamisha imashini, birahenze ntiyabishobora ariko hari ibyo yamenya nko kugaburira inka n’ubwoko bw’ibiryo agomba kuzigaburira, cyangwa iyo inyana ivutse ni uko bayorora ni uko bayigaburira gutyo gutyo.”

Uburyo bukoreshwa mu buhinzi ni ukuhira hifashishijwe ibitonyanga by’amatiyo mato amazi ajya ku mizi y’igihingwa naho mu bworozi, inka ziri mu kiraro ntizisohoka.

Ibyuzi byarateganyijwe
Ibyuzi byarateganyijwe

Ku itariki ya 20 Mutarama 2022, nibwo inka za mbere zageze mu biraro zo mu bwoko bwa Jersey, zivuye muri Afurika y’Epfo, muri zo 22 zarabyaye ubu zirakamwa izindi zirahaka.

Ikigereranyo cy’umukamo ni litiro 16 ku nka imwe ku munsi, ariko nazo zishobora kuziyongera nizitangira gukamwa gatatu ku munsi ndetse zinabyaye ubwa kabiri.

Nkurunziza avuga ko Gabiro Agro-Business Hub izakodesha ubutaka bw’abaturage 75% naho umuturage asigarane 25% kuri buri hegitari y’ubutaka, hanyuma Leta ishyiremo uburyo bwo kuhira imyaka ku buryo atazajya ahinga ategereje imvura gusa.

25% by’ubutaka umuturage yasigaranye, 60% izakorerwaho ubworozi kubera ko umushinga uri mu gace k’ubworozi naho 40% ikorerweho ubuhinzi.

Agira ati “Hazajyaho gahunda yo korora kijyambere inka zijye mu biraro kubera ko azaba yuhira, no mu gihe cy’izuba ubwatsi buzaba buhari ku buryo umukamo utazagabanuka.”

Ibikorwa remezo bitandukanye byatangiye kubakwa
Ibikorwa remezo bitandukanye byatangiye kubakwa

Naho ubutaka Leta izakodesha umuturage, azajya ahabwa ubukode bwabwo buri mwaka buziyongera ku guhabwa ibikorwaremezo byo kuhira mu butaka yasigaranye.

Imiryango 312 igomba kwimuka ahazakorerwa umushinga ubu yamaze kubakirwa inzu zo guturamo mu Mudugudu wa Akayange, Shimwa Paul na Rwabiharamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka