Nyagatare: Uwahamijwe gusambanya abana b’abahungu yafashwe

Polisi ikorera mu murenge wa Gatunda akarere ka Nyagatare yabashije guta muri yombi Bizimungu Felicien bahimba Bazakira wari wakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu.

Kuwa 14 Ugushyingo umwaka ushize nibwo uyu mugabo wo mu mudugudu wa Kayenzi akagali ka Nyakagarama umurenge wa Rukomo yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu. Yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko adahari kuko yari yarihishe ubutabera.

Iki gihano ntiyakijuririye ahubwo yakomeje kwihisha kugeza atawe muri yombi na polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Gatunda. Kubera igihe cyari gishize adafatwa senior Supertendent Benoin Nsengiyumva umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’uburasirazuba asaba abaturage kudahishira abanyabyaha kuko ashobora no kugikorera uwamuhishe.

Aha akaba abakangurira gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano ahanini batanga amakuru. Ibi ngo bikazafasha guta muri yombi byihuse kimwe no gukumira ibyaha bitaraba.

Ugeze muri uyu mudugudu wa Kayenzi kwa Bizimungu ntiwamenya ko yahabaga yihishe. Umugore we kimwe n’umuhungu we bahakana ko ibyo batabizi kandi n’icyaha yahaniwe atari ukuri ahubwo ari inzangano.

Umugore wa Bizimungu avuga ko aya makimbirane akomoka ku irangamuntu umugabo yataye igatoragurwa na Dusabimana Jean Baptiste ise w’umwana wasambanijwe ngo akanga kuyimuha ahubwo akamuhimbira icyo cyaha.

Ibi ariko binyomozwa na muzehe Masozera Alphonse wemeza ko umwana we nawe yahuye n’iki kibazo. Ngo yabashukishaga amafaranga akabasambanya. Ubu ngo umwana we asigaye yiteza inshinge kubera ko yabyimbye inda.

Abaturage b’umudugudu wa Kayenzi kandi bavuga ko atari aba 2 gusa yasambanije ahubwo hari n’abandi benshi dore ko ngo hari n’uwapfuye azira gusambanywa. Bamwe mu rubyiruko rwo muri uyu mudugudu kandi bavuga ko nabo yabasabye ariko bakihagararaho.

Bizimungu w’imyaka 42 y’amavuko ngo uretse gubasambanya abana ngo yanapfuraga bimwe mu bice by’imyanya myibarukiro bigaragaza ubukure ngo yakoreshaga mu bupfumu. Uyu mwana yasambanijwe watumye ahamwa n’iki cyaha nawe afite indwara yo kutamenya igihe cyo kujya mu bwiherero kuko bimutungura.

Ubwo twakoraga iyi nkuru tariki 03/04/2014 Bizimungu yari agifungiwe kuri station ya polisi ya Gatunda mu gihe agitegerejwe kugezwa kuri gereza ya Nsinda aho agomba kurangiriza igihano cye.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nakumiro none yabuze umugore?

wangu yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

Ni akumiro pe. Iyo nkozi y’amahano ihanwe kandi ivuze abo bana

Kalisa Fred yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka