Umukino wa gicuti ikipe ya Nyagatare F.C yaraye ikinnye n’ikipe ya Kiyovu Sport y’ingimbi warangiye Nyagatare FC ibonye intsinzi y’igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sport. Ni igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Umutoza Aimable Sandro wa Nyagatare FC avuga ko n’ubwo abakinnyi be bamaranye igihe gito ariko bagaragaza ikizere.
Ati “Ikipe ya Kiyovu Sport yakinnye neza ariko abakinnyi bacu nabo bagerageje kandi bakoze ibyo twababwiye ari nayo mpamvu tubonye intsinzi.”
Uyu mutoza kandi yemeza ko umukino wo kwishyura bari bukine kuri uyu wa gatandatu kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mbere y’umukino uhuza APR FC na Kiyovu Sport nkuru, nawo biteguye kuwutsinda. Gusa ariko nanone uyu mutoza agaruka ku mpungenge z’ikibuga bari bukinireho.

Gusa ngo n’ubwo ari cyiza gusa ngo gishobora kugora abakinnyi be kubera kutakimenyera.
Habiyaremye Deo umuyobozi wa Academy ya Kiyovu Sport avuga ko yabonye ikipe ya Nyagatare ikomeye ahubwo ikwiye guhabwa imbaraga. Kuri we ngo ibi bigaragaza ko abanyarwanda bashoboye gukina umupira ari nayo mpamvu abana b’abanyarwanda abakwiye guhabwa umwanya wo gukina.
Musabyimana Charlotte umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko iyi kipe bagiye kuyiha imbaraga kandi bizeye ko izatsinda.
Ngo ikiciro cya kabiri biteguye kukijyamo ariko banyuraho bakomeza mu kiciro cya mbere. Aho ngo nibahagera ni uguhatanira ibikombe si ukwikanzayo ngo bagaruke.
Abafana b’iyi kipe nabo bemeza ko ikipe yabo ikomeye cyane kandi bizera ko izabashimisha. Uretse Kiyovu Sport imaze gukina imikino 2 yose ya gicuti kandi yose ikayitsindwamo, iyi kipe yanakiriye Isonga mu mikino nk’iyi ya gicuti. Imikino nk’iyi ngo ikazakomeza kugira ngo abakinnyi barusheho kumenyerana kuko biga ku bigo by’amashuli bitandukanye.
Sebasaza Gasana Emmanuel
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|