• Bajya kwiba bitwaje intwaro gakondo

    Musanze: Ubujura bwageze no mu mirima y’abaturage

    Nyuma y’uko amwe mu makaritsiye agize umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, hakomeje kuvugwa ubujura bwambura abaturage, ahacukurwa inzu no kwamburira abantu mu mihanda, ubu haravugwa n’ubujura bw’imyaka mu mirima cyane cyane ibirayi.



  • Musanze: Barohoye umurambo urongera urabacika

    Umurambo w’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15, wabonetse mu mugezi wa Mpenge mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, ariko kubera ubwinshi bw’amazi yamanukaga muri uwo mugezi, bamaze kuwurohora urongera urabacika.



  • Bashima Umuganda rusange kuko ubafasha kwikemurira ibibazo bibugarije

    Abaturage bo mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, bafatanyije n’ubuyobozi, bitabiriye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2023, wabereye mu bice bitandukanye, ukibanda ku kurwanya isuri, gutunganya no gusana ibikorwa remezo nk’imihanda no kubakira abatishoboye.



  • Bizejwe gushyirwa ku rutonde rw

    Musanze: Bizejwe gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga yunganira imirire y’abana

    Bamwe mu batwite n’abonsa batishoboye bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe bizezwa gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga agenewe kubunganira mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, ariko kugeza ubu bikaba bidakorwa, mu gihe hari abandi bayahabwa, ubuyobozi bukabizeza ko ari ikibazo cyabaye ariko (…)



  • Musanze: Umwana yanyoye tiyoda iramwica, se ahita atoroka

    Mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 16, nyuma yo kugezwa kwa muganga arembye, bamupimye basanga yanyoye tiyoda, se ukekwaho kubigiramo uruhare akaba yarahise atoroka n’ubu aracyashakishwa.



  • Abaturage bahabwa inkoko ziri mu kigero cyo gutera amagi

    Musanze: Bakajije ingamba zo kurwanya igwingira

    Akarere ka Musanze kaza muri dutanu mu gihugu twugarijwe n’igwingira, aho gafite 45% by’abana bagwingiye, kakaba gakomeje gukaza ingamba zo kurwanya icyo kibazo, koroza abaturage inkoko.



  • Umugabo biravugwa ko yakomerekejwe n

    Musanze: Umwana yakomerekeje se ubwo yageragezaga gutabara nyina wakubitwaga

    Mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 14 ushakishwa, nyuma yo gutoroka amaze gutema se ageragezaga gukiza nyina wakubitwaga.



  • Musanze: Hari abaturage baheze mu ngo nyuma y’uko ibiziba bifunze inzira

    Abatuye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bakomeje gutabaza Leta ngo ibafashe kubakiza ibiziba by’amazi y’imvura yuzura imihanda y’imigenderano aho bamwe bahera mu nzu mu gihe imvura yaguye.



  •  Imiryango ikennye yo mu Murenge wa Shingiro, igiye guhabwa amafaranga na GiveDirectly bakore imishinga ibyara inyungu

    Musanze: ‘GiveDirectly’ igiye gufasha imwe mu miryango kwikura mu bukene

    Imiryango ikennye yo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, igiye guhabwa amafaranga binyuze muri gahunda ya ‘GiveDirectly’, bazifashisha bakora imishinga iciriritse ibyara inyungu, kugira ngo ibashe kwikura mu bukene.



  • Bamukomerekeje ageze ku muryango iwabo

    Musanze: Bamutegeye mu rugo atashye baramukomeretsa

    Umukobwa w’imyaka 20 witwa Mumararungu Gisèle, wo mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, yakomerekejwe ku rutoki, nyuma yo guterwa icyuma n’abasore bataramenyekana ubwo bageragezaga kumwambura telefoni n’isakoshi akirwanaho, kugeza ubwo atabawe n’ababyeyi be.



  • Musanze: Babiri bagwiriwe n’imodoka

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2023, Daihatsu ifite plaque RAF 121 N yakoze impanuka igwa munsi y’umuhanda yubamye, igwira umushoferi n’umuturage bari kumwe, Imana ikinga ukuboko.



  • Batangiye amahugurwa ku nshingano zijyanye no kurinda Abasivili

    Musanze: 25 barahugurwa ku nshingano zijyanye no kurinda Abasivili

    Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bine bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force), batangiye amahugurwa, yitezweho kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurinda abasivili, akaba abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace (…)



  • Musanze: Yaguye mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi

    Mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga.



  • Musanze: Uwashatse kurwanya Polisi yarashwe arapfa

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yarashe umwe mu basore bashatse kuyirwanya ubwo yari mu kazi ko gucunga umutekano, babiri batorotse bakaba bagishakishwa.



  • Urubyiruko ngo rwiyemeje guhuza imbaraga mu gusana amacumbi ya bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Musanze: Urubyiruko rwiyemeje kubakira inzu bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye

    Mu gutanga umusanzu w’amaboko mu bikorwa bihindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko batishoboye, urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ruvuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzibanda ku gusana no kubaka inzu mu Midugudu itandukanye (…)



  • Bifuza ko Urwibutso rwa Musanze rwongerwamo ibifasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside

    Bifuza ko Urwibutso rwa Musanze rwongerwamo ibigaragaza amateka ya Jenoside

    Abiganjemo urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bifuza ko mu bice bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, hashyirwa amafoto, inyandiko n’izindi ngero z’ibishobora gufasha abasura uru rwibutso, gusobanukirwa byisumbuyeho amateka agaragaza uko umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho (…)



  • Buri mwaka abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso barahasura bakunamira bakanabunamira

    Kinigi: Banenga abagoreka amateka bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze, bakomeje kunenga abagoreka amateka ya Jenoside bayihakana n’abagitsimbara ku kuba itarigeze itegurwa, bagasanga igihe kigeze ngo abagifite iyo mitekerereze bave ku izima bitandukanye n’amacakubiri (…)



  • Musanze: Yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa

    Umusore witwa Ndayizeye Valens wo mu Kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa. Uwo musore yarimo atema icyo giti ari kumwe na nyina na we warimo akurura umugozi bari bakiziritse, ngo yabonye kiri hafi kugwa asanga nyina agira ngo amufashe kugikurura ngo (…)



  • Bashyize indabo aharuhukiyemo imibiri isaga 800 mu Rwibutso rw

    Musanze: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahamagarirwa gukomera ku Bumwe

    Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Karere ka Musanze, Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe baharanira kurwanya ikibi n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko biri mu by’ingenzi bikenewe mu rugendo Abanyarwanda barimo rwo (…)



  • Kimwe mu byumba birimo ibikoresho by

    Musanze: Barakataje mu guhindura Umurenge bavukamo uw’icyitegererezo

    Abagize Umuryango Ireme Education for Social Impact (IESI), biganjemo abavuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, by’umwihariko bize ku ishuri ribanza rya Nyabirehe, abaturage babashimira imishinga irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi ndetse n’ikoranabuhanga bakomeje kubegereza (…)



  • Bamwe mu bagororewe Iwawa bongeye gufatirwa mu bujura: Baravuga impamvu zibibatera

    Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa abajura bakomeje kwiba abaturage ku manywa y’ihangu bitwaje imbwa. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abaturage bo mu Mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve bafashe abasore batatu bari bashumurije imbwa abana basanze mu rugo, maze abo (…)



  • Umwana yafashwe n

    Musanze: Ababyeyi baratabariza umwana wabo wafashwe n’indwara idasanzwe

    Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize.



  • Hari inzu zasenyutse

    Musanze: Imvura idasanzwe yangije byinshi

    Abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, kuri ubu bari mu gihombo batewe n’ibiza byatewe n’amazi y’imvura nyinshi yahaguye ibangiriza ibyabo.



  • Barashima Réseau des Femmes yabakuye mu bwigunge

    Abangavu batewe inda barashima Réseau des Femmes yabasubije mu ishuri

    Bamwe mu bangavu batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bigaruriye icyizere cy’ubuzima bari baratakaje nyuma y’uko bafashijwe na Réseau des Femmes yabasubije mu ishuri ibahugurira no kuzigama, ihugura n’ababyeyi bari barirukanye abana, bagarurwa mu miryango.



  • Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n

    Musanze: Abaherutse kwangirizwa n’imvura nyinshi ivanze n’urubura babayeho bate?

    Nyuma y’ibiza bituruka ku rubura ruherutse kugwa ari rwinshi rukangiza ibikorwa bimwe na bimwe by’abaturage by’aho rwibasiye mu Mirenge itanu y’Akarere ka Musanze, abaturage bigajemo abahinzi, ngo barimo gukora ibishoboka, byibura bazaramure imbuto bari barahinze, kuko umusaruro wo ntawo bacyiteze bitewe n’uko urwo rubura (…)



  • Uwari utwaye iyi kamyo yanyuranyeho n

    Musanze: Imodoka ebyiri zagonganye zirangirika bikomeye

    Ikamyo igenewe kwikorera imodoka n’imashini ziremereye ya Sosiyete ikora imihanda izwi nka NPD yagonganye n’ikamyo ya BRALIRWA igenewe kwikorera inzoga, izo kamyo zombi n’ibyo zari zipakiye birangirika ndetse abantu babiri barakomereka.



  • Hari abahesha b

    Hari abahesha b’Inkiko bavugwaho kwaka abaturage amafaranga ntibabarangirize imanza

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze, batunga agatoki bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga, babaka amafaranga ya ‘avance’ babizeza kubarangiriza imanza, bamara kuyabaha, bagategereza ko bazazirangiza bagaheba.



  • Musanze: Uwibye ingurube yapfiriye ku murenge, nyirayo arafatwa

    Harerimana Eraste w’imyaka 20, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, nyuma y’uko yari amaze kwiba ingurube ya Urimubabo Eric wo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, abaturage bakimugeza ku biro by’uwo Murenge, biba ngombwa ko nyiri ingurube atabwa muri yombi.



  • Ba Ofisiye basoje amahugurwa biyemeje kuzuza neza inshingano

    Aba Ofisiye 38 bungutse ubumenyi bwo gutegura no kuyobora Ingabo ku rugamba

    Abasirikare ba RDF 36 n’Abapolisi babiri, basoje amasomo agenewe aba Ofisiye bato (Junior Command and Staff Course), yari amaze ibyumweru 20 atangirwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023



  • Musanze: Babiri bafashwe bakekwaho kwambura umuturage bitwaje intwaro gakondo

    Mu ijoro rishyira itariki ya 23 Werurwe 2023, mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abajura babiri bivugwa ko ari abashumba, nyuma yo kwambura umuturage witwa Nizeyimana Elissa, ubwo yari avuye ku kazi atashye.



Izindi nkuru: