Imvura ivanze n’urubura rwinshi yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage inasenya zimwe mu nyubako ziganjemo ibikoni, bakavuga ko bibasize mu gihombo.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe umusore w’imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones), akazigurishiriza mu bindi bihugu.
Abana biganjemo abari barataye ishuri bitewe no kutagira ibikoresho nkenerwa, biborohereza mu myigire yabo ndetse n’abigaga batabifite bo mu Karere ka Musanze, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’ishuri bameje ko ari imbarutso yo kutazongera kugira ipfunwe ryababeraga inzitizi mu myigire yabo.
Urubyiruko rubarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi rwo mu Karere ka Musanze rwasoje icyiciro cya gatatu cy’amasomo yiswe ‘Irerero ry’Umuryango’, ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho, gushyira hamwe no kugendera kure amacakubiri kugira ngo bazabashe kugeza Igihugu ku iterambere, ndetse rukabera (…)
Umuturage witwa Mushengezi Jean Damascène arashinja Akarere ka Musanze kumuteza igihombo cya miliyoni 40, akarere nako kakabihakana kavuga ko ibyo uyu muturage avuga ko nta shingiro bifite.
Ubugenzuzi bukuru bw’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, buranenga abakomeje kugira abakobwa ibikoresho mu bucuruzi bagamije kureshya abakiriya, aho bwemeza ko ibyo bigize ihohorera rishingiye ku gitsina.
Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.
Imirenge imwe n’imwe igize uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze na Burera, aho ubutaka bwayo bugizwe n’amakoro, ntibyoroha kuhubaka inzu cyangwa ubwiherero.
Aba Ofisiye 24 bo mu gisirikari cy’u Rwanda (RDF), bo ku rwego rwa Captain na Lieutenant Colonel barimo kongererwa ubumenyi bubategurira kwigisha aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Mu gihe gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze igeze mu cyiciro (Phase) cya kabiri, aho abacururiza mu nzu ziciriritse bamaze guhagarikwa, komisiyo isabwa ku mucuruzi ushaka inzu akoreramo ikomeje guteza ibibazo, kuko asabwa miliyoni 6Frw, ay’ubukode atarimo.
Tariki 08 Werurwe ni itariki ngarukamwaka y’umunsi mpuzamahanga w’umugore, aho muri uyu mwaka wa 2023 u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti “Ntawe uhejwe, guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.
Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yagiriye mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, yaganiriye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’ako karere, barebera hamwe icyagateye kutesa neza imihigo ya 2021/2022.
Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, asanga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, nibashyira imbaraga mu kunoza imikoranire n’ubwumvikane hagati yabo, mu kazi kabo ka buri munsi, kwegera abaturage banoza serivisi babaha, biri mu bizabafasha kuzuza inshingano zabo, iterambere ryihute.
Mu gihe habura iminsi mike ngo abacururizaga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’ bimurirwe ahazwi nko muri gare, imirimo yo kuhatunganya iragana ku musozo, aho byitezwe ko bitarenze tariki 25 Werurwe 2023, bose bazaba batangiye kuhakorera.
Abatuye Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, barinubira ikibazo cyo kutagira amazi asukuye mu murenge wabo, aho bavuga ko bavoma atemba bemeza ko adafite ubuziranenge, gusa ubuyobozi bw’akarere bukabizeza ko bidatinze amazi meza azaba yabagezeho, kuko ibisabwa byabonetse.
Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya Mutobo (Mutobo TVET School), ryatangiye kwigwamo n’abatahuka bavuye mu gisirikari cyo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ndetse n’abandi baturage basanzwe, ryatwaye Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda, ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 23 Gashyantare (…)
Abatahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikari, ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bahawe ibikoresho by’imyuga, babitezeho kubabera imbarutso yo gushyira mu bikorwa no kunoza imishinga yo kwiteza imbere.
Musoni Straton, wahoze ari Visi Perezida w’Umutwe w’inyeshyamba za FDLR, kimwe n’abandi bitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bahamya ko bicuza igihe batakaje, mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda, bagahamagarira abakiri mu bikorwa nk’ibyo (…)
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, baremeza ko bakibona ingengabitekerezo ya Jenoside aho batuye, cyane cyane ikagaragara mu bageze mu zabukuru, bakaba bafashe ingamba zo kubahindura.
Abadikoni n’Abapasiteri 21 b’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyira, nyuma yo kurobanurwa, bahawe umukoro wo gusesengura ibibazo byugarije umuryango no kubishakira ibisubizo, kugira ngo uruhare rw’itorero mu iterambere, rurusheho kugaragara.
Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, barashinja abayobozi b’imidugudu kubaka ruswa, bagera n’ubwo bashaka kweguza umwe muri abo bayobozi, imbere ya Meya na Guverineri.
Inzego zikurikiranira hafi imirimo yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, ziratangaza ko igeze ku kigero cya 51,2% ishyirwa mu bikorwa. Iki kigo kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, kirimo kubakwa mu mujyi rwagati wa Musanze, mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza; (…)
Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwari rumaze umwaka rugororwa mu kigo Ngororamuco cya Iwawa, ruratangaza ko amasomo bahigiye yatumye barushaho kwitekerezaho, biyemeza guhindura imyitwarire mibi bahoranye, ubu bakaba batahanye ingamba zo kuba intangarugero mu miryango bakomokamo kandi bakarangwa n’umwete.
Imisarani y’isoko rya Karwasa mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, ikomeje gutera impungenge, aho bamwe mu bayifashisha babwiye Kigali Today ko ugiye muri uwo musarani nta cyizere aba afite cyo kuwuvamo amahoro.
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, hasojwe amahugurwa amaze iminsi 11, yitabiriwe n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda, aho mu byo bahuguwe hibanzwe ku buryo bwo guhangana n’ibibazo byugarije Isi, by’abana bakomeje gushyirwa mu gisirikare.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asanga abagifite imyumvire ituma bafata umuryango w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ‘Youth Volunteers’, nk’inzira y’ubusamo, abantu banyuramo kugira ngo babone amahirwe y’akazi bahemberwa cyangwa kuba abayobozi, ikwiye guhinduka, kuko aribwo n’indangagaciro zo gukorera Igihugu (…)
Mu kumurika imico y’ibihugu byabo, abiga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Musanze, bamuritse imico inyuranye, imwe itangaza abitabiriye ibirori.
Itsinda ryihariye ryitwa Imboni z’ubuzima rigizwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, rikomeje gufatwa nk’ibisubizo mu kurwanya ibyaha byiganjemo magendu n’ibiyobyabwenge, bimwe mu byugarije Akarere ka Musanze.
Inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, ahazwi nko kwa Kanuma, ahateganye n’inzu y’igorofa izwi nko kwa Gasore, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ibicuruzwa byarimo hafi ya byose birahatikirira.