Bamwe mu bagororewe Iwawa bongeye gufatirwa mu bujura: Baravuga impamvu zibibatera

Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa abajura bakomeje kwiba abaturage ku manywa y’ihangu bitwaje imbwa.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abaturage bo mu Mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve bafashe abasore batatu bari bashumurije imbwa abana basanze mu rugo, maze abo basore biba imyenda. Baremera icyaha cyo kwiba, ariko bagatunga agatoki ubuyobozi butabahaye ibikoresho bwabasezeranyije ubwo basozaga amahugurwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa.

Abaturage bavuga ko izo nsoresore zibateje ibibazo, aho zikomeje kubatera zikaba zimaze kubamaraho ibikoresho byo mu rugo.

Mukamusoni bari bamaze kwiba yagize ati “Nari ndi mu rugo nitegura kujya ku kazi, abajura batatu bakubita urugi baratwinjirana, umusore umwe wari ufite imbwa aguma hanze ayishumuriza abana, abo basore biba imyenda n’amashuka, hari n’amapantaro bari baherutse kutwiba”.

Arongera ati “Twavugije induru badushumiriza imbwa, babonye abaturage bahuruye bariruka tubirukaho dufata batatu umwe wari ufite imbwa araducika, ubu tubajyanye kuri polisi ngo bakanirwe urubakwiye”.

Undi ati “Nanjye ejo namaze kugorora amapantaro yanjye yose umukozi arampamagara ati barayatwaye, nteze akamoto nsanga bayatwaye kera, none ngize amahirwe barafashwe, aba ni abajura kabuhariwe”.

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Karunyura, Nibishaka Bernard, ni umwe mu bafashe abo basore bakekwaho ubujura, aho yatabaye uwo muturage wari wibwe, avuga ko intwaro abajura bari kwitwaza harimo imihoro mu masaha y’ijoro ku manywa bakitwaza imbwa.

Avuga ko ubwo binjiraga mu gipangu umwe yasigaye hanze afite imbwa, yumvise ba nyiri urugo batabaza uwo wasigaye hanze arekura imbwa, abaturage batabaye abo basore bagerageza kwiruka ariko barafatwa, uwari ufite imbwa arabacika.

Abo basore baremera icyaha cyo kwiba bakanagisabira imbabazi, ariko bakagaragaza impamvu ibashora mu bujura ko ari ubuyobozi butabahaye ibikoresho bemerewe ubwo bari bavuye Iwawa.

Umwe ati “Muri iyi minsi mvuye Iwawa, Minisitiri yadusanze Iwawa ubwo twari hafi yo gusezererwa atwemerera ibikoresho, dutashye ibikoresho batwemereye turabibura, nareba kwicara mu rugo nta kazi mfite nkavuga nti ese ipantaro yo kwambara ndayikura he, najya gusaba akazi k’ikiyede rimwe na rimwe bakakanyima mpitamo gusubira mu bujura”.

Arongera ati “Icyo nasaba ubuyobozi, ni uguha ibyo bikoresho bagenzi banjye basigaye kuko njye nafashwe sinzi aho ngiye, bakabarinda kujya mu ngeso mbi nk’izo mfatiwemo, abayobozi nibatange ibikoresho twemerewe tuve mu bujura dukore”.

Mugenzi we ati “Mutubabarire ntabwo tuzongera tubonye isomo. Imyenda ngiyi twari tumaze kwiba rwose mutubabarire kwiba tubiterwa n’inzara, Leta iduhe ibikoresho twemerewe tujye mu myuga twigishijwe Iwawa”.

Babafatiye mu cyuho babijyanira kuri Polisi
Babafatiye mu cyuho babijyanira kuri Polisi

Ibyo bisobanuro by’abo basore bituma bajya mu bujura, ntabwo byanyuze abaturage, ahubwo bihutiye kubajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve.

Kigali Today iracyagerageza kumva icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri ibyo bikoresho abavuye Iwawa bemerewe ariko ntibabihabwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru unashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gufasha inzego z’umutekano guhashya abajura.

Ati “Uru ni urugero rwiza rwerekana ko abaturage bashobora kwicungira umutekano barinda ibyabo, ariko turabibutsa ko kwihanira bitemewe. Iyo umunyacyaha afashwe ashyikirizwa ubuyobozi cyangwa Polisi imwegereye”.

Arongera ati “Abishora mu byaha na bo baributswa ko hari amategeko ahana ibyo bakora, kandi bamenye ko batazihanganirwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nihahandi niyo babihabwa babigurisha umujura ninkumwicanyi babicikaho bapfuye mwibwirako iyo mihoro bitwaza ali ibikinisho baba bafite igituma bayitwaza niyo kwica ugerageza kwitabara umujura nubwicanyi nkabandi

lg yanditse ku itariki ya: 7-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka